Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe
Rutahizamu w'umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, watwaye igikombe cya UEFA Nations League, yanakoze amateka.
Mu Ijoro ryacyeye tariki 8 Kamena 2025, ikipe y'igihugu ya Portugal yatwaye UEFA Nations League nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Esipanye kuri Penalite 5-3.
Ni umukino utari woroshye kuko ikipe zombi mu minota 90 zanganyije ibitego 2-2 ariko Cristiano Ronaldo aza gukora ibisa n'ibitangaza ari nabyo biri gutuma benshi bemeza ko iki gikombe agifitemo uruhare.
Ikipe ya Portugal igice cya mbere cyarangiye yatsinzwe ibitego 2 kuri 1, ariko mu gice cya Kabiri ku munota wa 61, Cristiano Ronaldo yaje gutsinda igitego cya Kabiri ku ruhande rwa Portugal bituma bagera mu minota 30 y'inyongera, kugeza bageze kuri Penalite.
Rutahizamu wa Esipanye, Alvaro Morata yaje guhusha Penalite yakuwemo na Diego Costa ufatira ikipe y'igihugu ya Portugal, begukana igikombe gutyo.
Ni ayahe mateka Ronaldo yakoze
Cristiano Ronaldo ubwo yatangiraga guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Portugal, iyi kipe nta gikombe na kimwe yagiraga. Yari imaze kubona itike y'igikombe cy'Isi inshuro 3 ndetse n'inshuro 3 yitabiriye igikombe cy'u Burayi.
Cristiano Ronaldo nyuma yo gutangira gukinira ikipe y'igihugu ya Portugal, yahesheje iyi kipe itike y'igikombe cy'Isi inshuro 5, ndetse n'inshuro 6 mu gikombe cy'u Burayi. Cristiano Ronaldo yahesheje ikipe y'igihugu ibikombe 3 harimo UEFA Nations League 2 ndetse n'igikombe cy'u Burayi inshuro 1.
Muri iki gikombe Portugal yaraye itwaye, yakigizemo uruhare runini kuko mu mikino 9 yabashije gutsindamo ibitego 8 ndetse aba umukinnyi wa mbere ubikoze afite imyaka 40. Ronaldo yaraye atsinze igitego cya 138 mu mikino 221. Kugeza ubu niwe wa mbere umaze gutsindira ikipe y'igihugu ibitego byinshi.
Cristiano Ronaldo atagerejwe cyane mu gikombe cy'isi kizaba umwaka utaha wa 2026, n'ikipe y'igihugu ye ya Portugal ubona ifite urubyiruko rwiteguye gukorera uyu munyabigwi mu mupira w'amagaru ku isi.
Iki gikombe cy'isi ni nacyo uyu mugabo afitiye inyota nyinshi bitewe ni uko umukeba we Lionel Messi yatwaye igikombe cy'Isi giheruka cya 2022, ari nacyo ubona gituma aza inyuma ye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show