COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, nyuma y’uko hakozwe isuzuma ry’abarwayi 16,000, hagasangwa 0.7% banduye. Abanduye ni abagenda cyangwa bahura n’abakunze gukora ingendo mu mahanga, ariko nta n'umwe urembye.
Prof. Claude Mambo Muvunyi yavuze ko nta mpamvu yo kugira ubwoba, ariko abaturage basabwa kwitwararika, kwivuza hakiri kare no kwambara agapfukamunwa mu gihe bafite ibimenyetso.
Ibi bije mu gihe ku Isi hatangiye kugaragara ubwoko bushya bwa virusi ya Covid-19 buzwi nka NB.1.8.1, bumaze gutahurwa muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles, kandi bukaba buri ku 10% by’ubwandu bwose ku Isi.
RBC na Minisiteri y’Ubuzima bavuga ko u Rwanda rwiteguye, ariko abaturage bakwiye gukomeza ingamba zo kwirinda, cyane ko tugiye mu mpeshyi izwiho kuzamura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show