English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hari abashobora no gukurikiranwa!- RMC yongeye kwihanangiriza abanyamakuru ba Siporo

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rwasohoye itangazo rikomeye ryihanangiriza abanyamakuru b’imikino, nyuma yo gutahura ko bamwe muri bo batangiye kurenga ku mahame ngengamyitwarire y’umwuga, bagatangaza amarangamutima n’ibitekerezo byabo nk’aho ari ukuri kudashidikanywaho.

Iri tangazo rije nyuma y’iminsi humvikana guterana amagambo hagati ya Sam Karenzi na Regis Muramira, bombi bazwi mu biganiro bya siporo, ndetse bakaba baranavuzwe na Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, wavuze ko imyitwarire yabo ishobora kubaviramo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

“Turarambiwe amatiku yanyu” ni amagambo Dr Murangira yatangaje mu ruhame, asaba abo banyamakuru guhagarika amagambo aba arimo ibitutsi n’amacakubiri, avuga ko ibyo batangaza byarenze urwego rw’itangazamakuru bikajya mu nzira z’ibyaha.

RMC yibukije abanyamakuru bose ingingo ya 13 y’amahame y’itangazamakuru, igira iti: “Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kwerekana aho ahagaze, ariko agomba gutandukanya inkuru n’ibitekerezo bye bwite.” Iri hame rikaba ryarirengagijwe n’abanyamakuru bamwe, aho amagambo yabo yabaye intandaro y’imvururu zishobora no kwangiza isura y’umwuga.

Mu butumwa bwasohowe, RMC yagize iti: “Umunyamakuru ntakwiye gutangaza inkuru ishingiye ku bitekerezo bye n’amarangamutima kuko bimukururira gusebanya no kwibasira abantu.” Bityo, abanyamakuru bibutswe gukomeza kubahiriza amahame y’umwuga, cyane cyane abategura ibiganiro bya siporo bikurikirwa na benshi.

Iri yihanangirizwa rirasiga isomo rikomeye ku banyamakuru bose, cyane cyane abifashisha ikirere cy’itangazamakuru mu nyungu zishingiye ku marangamutima aho gutanga amakuru yizewe.

 



Izindi nkuru wasoma

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel

Iyo urara wambaye ubusa umubiri wawe ukora ibitangaza! birihariye ku bagabo

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-23 20:36:29 CAT
Yasuwe: 281


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hari-abashobora-no-gukurikiranwa-RMC-yongeye-kwihanangiriza-abanyamakuru-ba-Siporo.php