Amayobera ku rupfu rw’umusore w’imyaka 27 wasazwe yapfiriye muri santere ya Byangabo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, abaturage bo mu mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, babonye umurambo w’umusore witwa Iradukunda Patience w’imyaka 27. Yari aryamye mu murima w’ibishyimbo hafi y’inzu iri mu gace kazwi cyane nka santere ya Byangabo.
Uru rupfu rutunguranye rwatumye benshi bacika ururondogoro. Abaturage bavuga ko Iradukunda yari ameze neza ku mugoroba wo ku wa Mbere, ndetse bamwe bamuteye ijisho saa mbili z’ijoro avuye kuvoma amazi. Nta muntu wari waketse ko hari ikibi kimutegereje.
Nzamuye Tharcisse, umwe mu baturage batuye hafi aho yagize ati: “Twabyutse twumva ngo Iradukunda yapfuye. Ejo yari ameze neza, nta ndwara, nta n'ubwoba yari afite. Biratugoye kumva icyabaye, ariko turasaba ko hamenyekana ukuri.”
Undi muturage yagize ati: “Yavuye kuvoma nijoro, sinari ntekereza ko ari bwo bwa nyuma mubona. Ndakeka ko hari ikintu cyamubaye atari ibisanzwe.”
Abaturage benshi bashyira mu majwi abantu bari basanzwe bagendana na nyakwigendera, bakeka ko hari uwaba yamugiriye nabi bakamujugunya aho umurambo wabonetse.
Mujawamariya Béatrice, nyina wa nyakwigendera, yavuze ko yaherukaga umuhungu we kuwa 19 Gicurasi saa mbili z’ijoro.
Yagize ati: “Yaraje ambwira ko agiye gusura inshuti. Yari muzima, ameze neza. Sinzi uko byagenze ngo ntamubone bukeye.”
RIB yatangiye iperereza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Manzi Jean Pierre, yemeje aya makuru, avuga ko kugeza ubwo abaturage bahageraga, ababyeyi ba nyakwigendera bari batarahagera, ariko bahageze nyuma y’aho.
Yagize ati: “Urupfu ruracyarimo amayobera. RIB yahise ihagera kugira ngo hatangire iperereza. Turasaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe no kwirinda guceceka ku byo babonye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko kugeza ubu iperereza rigikomeje kandi ntiharamenyekana icyamwishe.
Yagize ati: “Ntituramenya icyamwishe, umurambo woherejwe gukorerwa autopsy”
Urupfu rwa Iradukunda Patience rwateye igihu cy’amarenga mu gace ka Byangabo. Abaturage baracyibaza niba yarishwe cyangwa yaraguye ku bw’impanuka isanzwe. Inzego z’umutekano zatangiye iperereza, mu gihe umuryango n’inshuti bari mu gahinda k’ibyabaye.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show