English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amayobera ku rupfu rw’umusore w’imyaka 27 wasazwe yapfiriye muri santere ya Byangabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, abaturage bo mu mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, babonye umurambo w’umusore witwa Iradukunda Patience w’imyaka 27. Yari aryamye mu murima w’ibishyimbo hafi y’inzu iri mu gace kazwi cyane nka santere ya Byangabo.

Uru rupfu rutunguranye rwatumye benshi bacika ururondogoro. Abaturage bavuga ko Iradukunda yari ameze neza ku mugoroba wo ku wa Mbere, ndetse bamwe bamuteye ijisho saa mbili z’ijoro avuye kuvoma amazi. Nta muntu wari waketse ko hari ikibi kimutegereje.

Nzamuye Tharcisse, umwe mu baturage batuye hafi aho yagize ati: “Twabyutse twumva ngo Iradukunda yapfuye. Ejo yari ameze neza, nta ndwara, nta n'ubwoba yari afite. Biratugoye kumva icyabaye, ariko turasaba ko hamenyekana ukuri.”

Undi muturage yagize ati: “Yavuye kuvoma nijoro, sinari ntekereza ko ari bwo bwa nyuma mubona. Ndakeka ko hari ikintu cyamubaye atari ibisanzwe.”

Abaturage benshi bashyira mu majwi abantu bari basanzwe bagendana na nyakwigendera, bakeka ko hari uwaba yamugiriye nabi bakamujugunya aho umurambo wabonetse.

Mujawamariya Béatrice, nyina wa nyakwigendera, yavuze ko yaherukaga umuhungu we kuwa 19 Gicurasi saa mbili z’ijoro.

Yagize ati: “Yaraje ambwira ko agiye gusura inshuti. Yari muzima, ameze neza. Sinzi uko byagenze ngo ntamubone bukeye.”

RIB yatangiye iperereza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Manzi Jean Pierre, yemeje aya makuru, avuga ko kugeza ubwo abaturage bahageraga, ababyeyi ba nyakwigendera bari batarahagera, ariko bahageze nyuma y’aho.

Yagize ati: “Urupfu ruracyarimo amayobera. RIB yahise ihagera kugira ngo hatangire iperereza. Turasaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe no kwirinda guceceka ku byo babonye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko kugeza ubu iperereza rigikomeje kandi ntiharamenyekana icyamwishe.

Yagize ati: “Ntituramenya icyamwishe, umurambo woherejwe gukorerwa autopsy”

Urupfu rwa Iradukunda Patience rwateye igihu cy’amarenga mu gace ka Byangabo. Abaturage baracyibaza niba yarishwe cyangwa yaraguye ku bw’impanuka isanzwe. Inzego z’umutekano zatangiye iperereza, mu gihe umuryango n’inshuti bari mu gahinda k’ibyabaye.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net

 



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye bensh

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-20 15:52:37 CAT
Yasuwe: 124


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amayobera-ku-rupfu-rwumusore-wimyaka-27-wasazwe-yapfiriye-muri-santere-ya-Byangabo.php