English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, haravugwa inkuru y’incamugongo yashegeshe benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, aho umubyeyi w’umuhanzi Chriss Eazy yitabye Imana azize uburwayi bwa Diyabete yari amaranye iminsi.

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru IGIHE, iyi nkuru yamenyekanye ibihamirizwa na Junior Giti usanzwe ari umujyanama wa Chriss Eazy, wavuze ko bitunguranye cyane, kuko nyakwigendera yari yizeje umuryango ko agiye gutaha.

Junior Giti yagize ati: “Yari amaze iminsi arwaye, yewe na nijoro twavuganaga atubwira ko yumva ameze neza mu gitondo ari butahe, ariko dutunguwe n’ukuntu twakiriye inkuru y’uko yitabye Imana.”

Amakuru aturuka hafi y’umuryango yemeza ko uyu mubyeyi yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Nyarugenge, aho yivurizaga indwara ya Diyabete.

Uyu mubyeyi aheruka kugaragara mu biganiro byashyirwaga kuri shene ya YouTube ya Chriss Eazy, aho bombi baganiraga ku buzima busanzwe, by’umwihariko ku rugendo rw’uyu muhanzi kuva mu bwana bwe. Mu kiganiro cyabaye vuba aha, nyakwigendera yagaragaje urukundo rwinshi afitiye umuhungu we, anagaragaza uburyo amubonamo umuntu ukomeye mu buzima, ati: “Iyo mubonye mbonamo indwanyi y’ubuzima, nkibuka intambara narwanye umunsi yavukaga.”

Uyu munsi ubaye umubabaro ukomeye kuri Chriss Eazy n’umuryango we, ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Biteganyijwe ko gahunda yo kumusezeraho bwa nyuma izatangazwa mu masaha ari imbere.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye bensh

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo

Justin Bieber yavuze kuri Lil Wayne



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-13 12:36:17 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yavuze-ko-agiye-gutaha-mu-gitondo-basanga-yapfuye-Byinshi-ku-rupfu-rwumubyeyi-wa-Chriss-Eazy.php