Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye benshi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, abaturage bo mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, babyutse bababaye nyuma y’uko hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 21 witwa Clement, wasanzwe yapfiriye mu giti bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru y’iki gikorwa cyateye intimba benshi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Bwana Ngirabatware James, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV ari naho dukomora iyi nkuru. Yavuze ko amakuru bayamenye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umuvandimwe wa nyakwigendera yagaragarizaga impungenge aterwa no kumubona amanitse mu giti kiri hafi y’urugo rwabo.
Yagize ati "Twamenye aya makuru saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Umusore witwa Clement basanze amanitse mu giti yapfuye, ni umuvandimwe we wabibonye bwa mbere ubwo yavaga ku bwiherero agatungurwa no kumubona amanitse.’’
Abaturanyi n’inshuti za nyakwigendera batangaje ko mbere y’uko apfa, Clement yari yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye yanditseho ijambo ‘RIP’, bigakekwa ko ari ubutumwa bwo gusezera. Hari kandi amakuru atari yemezwa neza avuga ko ashobora kuba yari arimo kunyura mu bihe bikomeye by’agahinda gashingiye ku gihombo gikabije cy’amafaranga yari yagize.
Gitifu Ngirabatware yavuze ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye urupfu rwa Clement, ashimangira ko ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bugiye gushishikariza imiryango kugira uruhare mu kuganiriza urubyiruko.
Yagize ati "Dusabye ababyeyi n’abarera urubyiruko gufata umwanya wo kuganira n’abana babo. Hari igihe baba bafite ibibazo bikomeye ariko bakabura uwo babyitura. Ibi byose birakwiye gufatirwa ingamba mbere y’uko bigera ku mahano nk’aya.’’
Iki gikorwa cyasize umubabaro ukomeye mu muryango we n'abaturage b'aho akomoka, kikaba cyongeye gutuma hibazwa ku ruhare rwa sosiyete nyarwanda mu gukurikirana ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije mu rubyiruko.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show