English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye benshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, abaturage bo mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, babyutse bababaye nyuma y’uko hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 21 witwa Clement, wasanzwe yapfiriye mu giti bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru y’iki gikorwa cyateye intimba benshi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Bwana Ngirabatware James, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV ari naho dukomora iyi nkuru. Yavuze ko amakuru bayamenye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umuvandimwe wa nyakwigendera yagaragarizaga impungenge aterwa no kumubona amanitse mu giti kiri hafi y’urugo rwabo.

Yagize ati "Twamenye aya makuru saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Umusore witwa Clement basanze amanitse mu giti yapfuye, ni umuvandimwe we wabibonye bwa mbere ubwo yavaga ku bwiherero agatungurwa no kumubona amanitse.’’

Abaturanyi n’inshuti za nyakwigendera batangaje ko mbere y’uko apfa, Clement yari yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye yanditseho ijambo ‘RIP’, bigakekwa ko ari ubutumwa bwo gusezera. Hari kandi amakuru atari yemezwa neza avuga ko ashobora kuba yari arimo kunyura mu bihe bikomeye by’agahinda gashingiye ku gihombo gikabije cy’amafaranga yari yagize.

Gitifu Ngirabatware yavuze ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye urupfu rwa Clement, ashimangira ko ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bugiye gushishikariza imiryango kugira uruhare mu kuganiriza urubyiruko.

Yagize ati "Dusabye ababyeyi n’abarera urubyiruko gufata umwanya wo kuganira n’abana babo. Hari igihe baba bafite ibibazo bikomeye ariko bakabura uwo babyitura. Ibi byose birakwiye gufatirwa ingamba mbere y’uko bigera ku mahano nk’aya.’’

Iki gikorwa cyasize umubabaro ukomeye mu muryango we n'abaturage b'aho akomoka, kikaba cyongeye gutuma hibazwa ku ruhare rwa sosiyete nyarwanda mu gukurikirana ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije mu rubyiruko.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye bensh

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-13 11:14:30 CAT
Yasuwe: 123


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yasize-ifoto-yanditseho-RIP-mbere-yo-gupfira-mu-giti-Uko-urupfu-rwa-Clement-rwashenguye-benshi.php