English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyampinga wa mbere w’u Rwanda wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Nubuhoro Jeanne ni we watorewe kuba Nyampinga wa mbere w’u Rwanda mu 1991. Yari umunyeshuri w’imyaka 19 wize i Byumba.

Mu 1992, yahungiye mu Burundi kubera itotezwa ry’Abatutsi, aho yaje kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi.

Mu 1993, yagarutse mu Rwanda, ariko mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, yahungiye ku bitaro bya Ndera hamwe n’umuryango we.

Tariki 17 Mata 1994, Nubuhoro yakuwe mu bandi n’interahamwe, bamukorera iyicarubozo ry’agashinyaguro kuko yari Nyampinga, bamujombagura ibyuma kugeza apfuye.

Mu bana umunani bavukaga hamwe, hasigaye batatu. Umuryango we wemeza ko atigeze ahabwa igihembo na kimwe ubwo yatorwaga nk’umukobwa uhiga abandi mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye bensh

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata

Menya ibihugu 5 bya mbere muri Afurika mu kugira abakina imikino y'amahiwe benshi



Author: Ndahimana Petrus Published: 2025-04-10 20:25:13 CAT
Yasuwe: 143


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amateka-ya-Nubuhoro-Jeanne-wabaye-Nyampinga-wa-mbere-wu-Rwanda.php