English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amakuru agezweho: Urukiko rwafashe umwanzuro udasubirwaho ku ifungwa rya Moses Turahirwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa, umunyabugeni mu guhanga imideri akaba n’umuyobozi wa Moshions, umwe mu masosiyete akomeye mu myambaro y’akarango nyarwanda.

Icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025, nyuma y’iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabereye mu muhezo, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma bakeka ko ibyo Turahirwa aregwa yaba yarabikoze.

Urukiko rwemeye ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje, rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje. Nubwo ibyaha aregwa bitatangajwe ku mugaragaro, Urukiko rwasanze hakiri ibikenewe kubahirizwa kugira ngo ubutabera bugende neza.

Turahirwa Moses yamenyekanye cyane mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu buhanzi bwe bwo guhanga imideli, akanamurika ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga. Ifungwa rye ryateye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko ari uguca intege urubyiruko rwihangira imirimo, abandi bakavuga ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo uko biri kose.

Nsengimana Donatien 



Izindi nkuru wasoma

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel

FERWAFA yanyomoje amakuru y’ibihuha aherutse gutangazwa

Uburayi Bwafashe Umwanzuro Ukomeye ku Gisirikare — Ese niki kigiye gukurikiraho?

Ibanga rikomeye ryatunguye Urukiko mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-09 15:09:09 CAT
Yasuwe: 581


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amakuru-agezweho-Urukiko-rwafashe-umwanzuro-udasubirwaho-ku-ifungwa-rya-Moses-Turahirwa.php