Algeria n'u Bufaransa bikomeje inzira y’ihangana mu bya dipolomasi
Nyuma y'uko Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa ku butaka bwayo, iki gihugu nacyo cyatangaje ko kigiye kiyisubiza vuba.
U Bufaransa bwatangaje ko bugiye gusubiza vuba kandi bikomeye nyuma y’uko Algeria yirukanye abandi bakozi ba Ambasade y’u Bufaransa, ibikomeje gutuma umubano w’ibihugu byombi urushaho kuzamba.
Amakuru aturuka i Paris, u Bufaransa bwo buvuga ko ari igikorwa cya politiki cyibasira imikorere yacyo muri Algeria.
Algeria ishinja u Bufaransa gushyiraho abakozi 15 muri ambasade yabwo muri Algeria, butabanje kuyimenyesha ndetse ngo bahawe pasiporo z’abadipolomate kugira ngo bashobore kwinjira muri iki gihugu.
Ni ubwa kabiri mu mezi make ashize Algeria yirukanye Abafaransa, nyuma y’abandi bakozi ba Ambasade y’u Bufaransa 12 birukanwe muri Mata 2025 bashinjwa gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu no kwivanga mu miyoborere yacyo.
U Bufaransa nabwo mu gusubiza bwatangaje ko butazaceceka ku byo Algeria iri gukora, bityo bagiye gusubiza iki gihugu mu buryo bukomeye kandi vuba.
Ibi ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye umubano utari mwiza, binakomoka ku mateka y'ubukoloni.
Mu bihe bya vuba umubano w'ibi bihugu wongeye kuzamba bikomeye mu 2024, ubwo u Bufaransa bwataga muri yombi umwe mu bahagarariye inyungu za Algeria muri iki gihugu hamwe n’abandi bantu babiri bashinjwaga gushimuta Amir Boukhors utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Algeria.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show