English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Algeria n'u Bufaransa bikomeje inzira y’ihangana mu bya dipolomasi

Nyuma y'uko Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa ku butaka bwayo, iki gihugu nacyo cyatangaje ko kigiye kiyisubiza vuba.

U Bufaransa bwatangaje ko bugiye gusubiza vuba kandi bikomeye nyuma y’uko Algeria yirukanye abandi bakozi ba Ambasade y’u Bufaransa, ibikomeje gutuma umubano w’ibihugu byombi urushaho kuzamba.

Amakuru aturuka i Paris, u Bufaransa bwo buvuga ko ari igikorwa cya politiki cyibasira imikorere yacyo muri Algeria.

Algeria ishinja u Bufaransa gushyiraho abakozi 15 muri ambasade yabwo muri Algeria, butabanje kuyimenyesha ndetse ngo bahawe pasiporo z’abadipolomate kugira ngo bashobore kwinjira muri iki gihugu.

Ni ubwa kabiri mu mezi make ashize Algeria yirukanye Abafaransa, nyuma y’abandi bakozi ba Ambasade y’u Bufaransa 12 birukanwe muri Mata 2025 bashinjwa gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu no kwivanga mu miyoborere yacyo.

U Bufaransa nabwo mu gusubiza bwatangaje ko butazaceceka ku byo Algeria iri gukora, bityo bagiye gusubiza iki gihugu mu buryo bukomeye kandi vuba.

Ibi ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye umubano utari mwiza, binakomoka ku mateka y'ubukoloni.

Mu bihe bya vuba umubano w'ibi bihugu wongeye kuzamba bikomeye mu 2024, ubwo u Bufaransa bwataga muri yombi umwe mu bahagarariye inyungu za Algeria muri iki gihugu hamwe n’abandi bantu babiri bashinjwaga gushimuta Amir Boukhors utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Algeria.



Izindi nkuru wasoma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Manishimwe Djabel yasobanuye impamvu yangiwe kwinjira muri Algeria

Rubavu: Mupaka Shamba Letu yasabwe ubuvugizi ku bikomeje kugora abacuruzi bambuka umupaka

Nta n’umuyobozi uratinyuka kuhagera: Ibibera i Nyabihu bikomeje gushengura imitima ya benshi

Algeria n'u Bufaransa bikomeje inzira y’ihangana mu bya dipolomasi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-14 13:47:25 CAT
Yasuwe: 77


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Algeria-nu-Bufaransa-bikomeje-inzira-yihangana-mu-bya-dipolomasi.php