English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Mupaka Shamba Letu yasabwe ubuvugizi ku bikomeje kugora abacuruzi bambuka umupaka

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bagaragarije umushinga Mupaka Shamba Letu bimwe mu bibazo bikomeje gukoma mu nkokora umurongo w'amahoro ndetse n'ubucuruzi bwambukiranya umupaka basabwa kongera ubuvugizi.

Aba bagore bagaragaje ibi bibazo ubwo bari mu nama, uyu mushinga uterwa inkunga na Alert International ugashyirwa mu bikorwa na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Rwanda CEJP.

Inama yari igamije gusesengura bimwe mu bibazo bibangamiye abacuruzi bambukiranya umupaka bituma amahoro arambuye atagerwaho nk’uko bikwiye.

Umwe mu bagore yagize ati: ‘’Ibibazo duhura nabyo mu bucuruzi bwambukiranya umupaka uduhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo byagabanutse kuva M23 yafatira ibice bya Kivu ariko turacyagorwa n'imirongo  miremire ku ruhande rw'u Rwanda aho usanga tumaze igihe kinini dutegereje ko baduterera cashe ngo twambuke, ibyo biraduhombya cyane, reba kumara isaha imwe cyangwa abiri utegereje ko baguterera usanga duhomba.’’

Akomeza agira ati ‘’Ikindi ku ruhande rwa Goma nuko M23 yazamuye imisoro cyane nubwo ibintu babishyize ku murongo."

Habyalimana Mathias uhagarariye Umushinga Mupaka Shamba Letu muri Rubavu  ufasha abacuruzi bato bakora n'Ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Avuga ko kuri ubu bateguye inama igamije gusesengura ibibazo bikibangamiye amahoro mu karere k'Ibiyaga Bigari ni inama ihuza abafite aho bahuriye bose n'ubucuruzi.

Avuga ko bimwe mu bibazo basanga abagore bafite hari imyumvire ijyanye no kutumva kimwe uko y'Ubucuruzi bukorwa.

Ku bibazo byagaragajwe n'abacuruzi avuga ko bagiye kubikoraho ubuvugizi bafatanyije n'inzego zitandukanye.

Munyanganizi Isaac umukozi w'umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu ushinzwe amakoperative, avuga ko nk'umurenge bagiye kubafasha mu kongera  ubukangurambaga no kubafasha mu bijyanye n'imicungire y'imishinga ndetse no kubaba hafi.

Ku kibazo bakunze kugaragaza kijyanye no kuba batinda ku mirongo mu gihe bagiye guteresha ku ruhande rw'u Rwanda.

Yagize ati: Hateganyijwe izindi nama zizahuza aba bacuruzi bato bambukiranya umupaka n'inzego zitandukanye kugera ku karere niho bazagaragariza ibijyanye no kuba batinda ku mirongo mu gihe bambuka, twe icyo tugiye gukomeza gukora ni ubuvugizi nkuko tudahwema kubikora."

Umushinga Mupaka Shemba Letu umaze igihe ufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haba muri Rubavu no muri Rusizi aho bafashwa mu bujyanama butandukanye harimo ku bijyanye n'imicungire y'amakoperative, kurwanya amakimbirane yo bucuruzi no mu ngo, imisoro n'ibindi bitandukanye.

Mupaka Shamba Letu kandi ikomeje gufasha abagore ibatera inkunga y'amafaranga agamije kubafasha kuzamura ubucuruzi bwabo ari naho bafasha urubyiruko  kwiteza imbere binyuze mu kugaragaza impano(indirimbo ,imivugo, ubugeni n'ibindi)zigaruka ku butumwa bugamije kubiba amahoro arambye mu karere.

NSENGIMANA Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Rubavu: UTB yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro

Rubavu: Utu dusimba twigaruriye imyaka yacu-Uko abaturage baturiye Nyamyumba bari kubogoza

Rubavu: Mupaka Shamba Letu yasabwe ubuvugizi ku bikomeje kugora abacuruzi bambuka umupaka

Rubavu: Leta yashyize imbere ubuziranenge mu gukumira impanuka za moto



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-26 09:29:46 CAT
Yasuwe: 153


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Mupaka-Shamba-Letu-yasabwe-ubuvugizi-ku-bikomeje-kugora-abacuruzi-bambuka-umupaka.php