Rubavu: Mupaka Shamba Letu yasabwe ubuvugizi ku bikomeje kugora abacuruzi bambuka umupaka
Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bagaragarije umushinga Mupaka Shamba Letu bimwe mu bibazo bikomeje gukoma mu nkokora umurongo w'amahoro ndetse n'ubucuruzi bwambukiranya umupaka basabwa kongera ubuvugizi.
Aba bagore bagaragaje ibi bibazo ubwo bari mu nama, uyu mushinga uterwa inkunga na Alert International ugashyirwa mu bikorwa na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Rwanda CEJP.
Inama yari igamije gusesengura bimwe mu bibazo bibangamiye abacuruzi bambukiranya umupaka bituma amahoro arambuye atagerwaho nk’uko bikwiye.
Umwe mu bagore yagize ati: ‘’Ibibazo duhura nabyo mu bucuruzi bwambukiranya umupaka uduhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo byagabanutse kuva M23 yafatira ibice bya Kivu ariko turacyagorwa n'imirongo miremire ku ruhande rw'u Rwanda aho usanga tumaze igihe kinini dutegereje ko baduterera cashe ngo twambuke, ibyo biraduhombya cyane, reba kumara isaha imwe cyangwa abiri utegereje ko baguterera usanga duhomba.’’
Akomeza agira ati ‘’Ikindi ku ruhande rwa Goma nuko M23 yazamuye imisoro cyane nubwo ibintu babishyize ku murongo."
Habyalimana Mathias uhagarariye Umushinga Mupaka Shamba Letu muri Rubavu ufasha abacuruzi bato bakora n'Ubucuruzi bwambukiranya umupaka.
Avuga ko kuri ubu bateguye inama igamije gusesengura ibibazo bikibangamiye amahoro mu karere k'Ibiyaga Bigari ni inama ihuza abafite aho bahuriye bose n'ubucuruzi.
Avuga ko bimwe mu bibazo basanga abagore bafite hari imyumvire ijyanye no kutumva kimwe uko y'Ubucuruzi bukorwa.
Ku bibazo byagaragajwe n'abacuruzi avuga ko bagiye kubikoraho ubuvugizi bafatanyije n'inzego zitandukanye.
Munyanganizi Isaac umukozi w'umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu ushinzwe amakoperative, avuga ko nk'umurenge bagiye kubafasha mu kongera ubukangurambaga no kubafasha mu bijyanye n'imicungire y'imishinga ndetse no kubaba hafi.
Ku kibazo bakunze kugaragaza kijyanye no kuba batinda ku mirongo mu gihe bagiye guteresha ku ruhande rw'u Rwanda.
Yagize ati: Hateganyijwe izindi nama zizahuza aba bacuruzi bato bambukiranya umupaka n'inzego zitandukanye kugera ku karere niho bazagaragariza ibijyanye no kuba batinda ku mirongo mu gihe bambuka, twe icyo tugiye gukomeza gukora ni ubuvugizi nkuko tudahwema kubikora."
Umushinga Mupaka Shemba Letu umaze igihe ufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haba muri Rubavu no muri Rusizi aho bafashwa mu bujyanama butandukanye harimo ku bijyanye n'imicungire y'amakoperative, kurwanya amakimbirane yo bucuruzi no mu ngo, imisoro n'ibindi bitandukanye.
Mupaka Shamba Letu kandi ikomeje gufasha abagore ibatera inkunga y'amafaranga agamije kubafasha kuzamura ubucuruzi bwabo ari naho bafasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kugaragaza impano(indirimbo ,imivugo, ubugeni n'ibindi)zigaruka ku butumwa bugamije kubiba amahoro arambye mu karere.
NSENGIMANA Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show