English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Akabari kazwi nka People kafunzwe nyuma yo gusanga abantu benshi mu kabyiniro kako

 

Umujyi wa Kigali watangaje ko wafunze akabari kitwa ‘People’ ko mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo kugasangamo abantu benshi barimo n’ababyiniraga mu kabyiniro kako, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu butumwa bwanyuze ku rukuta rwa Twitter, ubuyobozi bwavuze ko ibyaberaga muri ako kabare byari bikabije bitajyanye n’imyitwarire yo muri ibi bihe bya COVID-19.

Ibyo byabaye mu ma saa mbiri z’ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahageraga bugasanga abantu barimo kubyina ari benshi cyane, begeranye, mu gihe amabwiriza ajyanye no gufungura utubari asaba ko abantu bicara bahanye intera ya metero, bubahirije n’andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu nama yabaye ejo ku wa Gtanu, abafite amahoteli, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutari mu byakomorewe, ko ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.

Ibyo kandi byiyongera ku kuba akabari gafungura ari uko kahawe icyemezo cy’uko kujuje ibisabwa.

 



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Abantu 59 bishwe n'inyeshyama zúmutwe wa wa ADF

Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya bameze nabi

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-10-02 12:42:28 CAT
Yasuwe: 592


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Akabari-kazwi-nka-People-kafunzwe-nyuma-yo-gusanga-abantu-benshi-mu-kabyiniro-kako.php