Abunganizi ba Constant Mutamba basabye ko dosiye y’ubushinjacyaha yateshwa agaciro
Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yitabye Urukiko Rusesa Imanza aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’amadolari ya Leta.
Abanyamategeko bunganira Mutamba basabye ko urukiko rwatesha agaciro iperereza ry’Ubushinjacyaha rikurikije ko ryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bavuga ko hari amakosa mu buryo Mutamba yahamagawe, aho ihamagazwa rye ryatanzwe n’Umwanditsi Mukuru w’Urukiko, aho kuba rishingiye ku burenganzira bwa Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu, nk’uko amategeko abiteganya.
Banasaba ko urukiko rwasesengura uburyo Inteko Ishinga Amategeko yatanze uburenganzira bwo gukurikirana Mutamba, bavuga ko amatora yakozwe mu buryo budakurikije Itegeko Nshinga kuko abantu bamanitse amaboko aho kuba mu ibanga.
Abunganira Mutamba kandi bavuga ko iperereza ryatangiye mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko itanga uburenganzira, ibintu bitajyanye n’amategeko agenga iperereza n’inyandiko z’ubushinjacyaha.
Bavuze kandi ko Mutamba yakurikiranywe adafite abunganizi kandi hari igihe yahamagawe ari mu burwayi, ibintu byabangamira uburenganzira bwe bwo kwiregura.
Bishingiye kuri izi mpamvu, abanyamategeko basabye urukiko ko rwatesha agaciro ikirego cy’Ubushinjacyaha, kugira ngo hubahirizwe amategeko n’uburenganzira bwa muntu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show