English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Eid al-Fitr, abibutsa indangagaciro z’impuhwe n’ubumwe

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda n’abo hirya no hino ku Isi umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, usoza Igisibo gitagatifu cya Ramadhan. Ubutumwa bwe bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yabifurije amahoro, ibyishimo n’uburumbuke.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagize ati: “Eid Mubarak ku Bayisilamu bose bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi mwizihije Eid al-Fitr.” Yongeyeho ko uyu munsi ukwiye kuba umwanya wo kurushaho kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’urugwiro.

Ni ibirori byizihijwe mu gihugu hose, aho abayisilamu basangiye, basabana kandi basengera iterambere ry’u Rwanda. Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yitaye ku mutekano w’igihugu, avuga ko ari wo shingiro ry’iterambere ryose.

Sheikh Sindayigaya Musa yagize ati “Iyo umutekano uhari, bwa bukungu, amafunguro n’uburumbuke birushaho kuryoha. Ntawaryoherwa n’amafunguro ari munsi y’intambara cyangwa amasasu. Ni yo mpamvu Intumwa y’Imana Ibrahim yabanje gusaba ingabire y’umutekano.”

Yongeye kandi kwibutsa Abayisilamu ko u Rwanda rugiye kwinjira mu cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba kuzubahiriza gahunda zose ziteganyijwe no kuba hafi abarokotse Jenoside.

Uyu munsi wa Eid al-Fitr, uretse kuba umwanya wo kwizihiza no gusabana, wanabaye umunsi wo gutangigwamo ubutumwa bukomeye bwo kurangwa n’impuhwe, ubumwe no gushyira hamwe nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC

Perezida Kagame yakiriye Abepisikopi Gatolika bitabiriye Inama ya SECAM

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-31 08:29:41 CAT
Yasuwe: 221


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yifurije-Abayisilamu-Eid-alFitr-abibutsa-indangagaciro-zimpuhwe-nubumwe.php