English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abategura Miss Rwanda  bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika  abizeza byinshi

 

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butegura irushanwa rya Miss Rwanda, bwasuye Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buhura n’ubuyobozi bwayo mu rugendo bamazemo iminsi abizeza ubufasha butandukanye.

Abitabiriye ibiganiro barimo Nimwiza Meghan ushinzwe itangazamakuru wari kumwe na Ishimwe Dieudonne Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye urwego irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugeraho, akomoza ku bihembo bitangwa aho ubu hamaze kwiyongeramo kwishyurira amashuri abahatanira ikamba, cyane ko kwiga ari imwe mu nkingi z’iterambere ku mwana w’umukobwa.

Yashimiye kandi abatsindiye amakamba mu myaka itandukanye ibikorwa byiza bagenda bakora yaba mu gihe bafite inshingano na nyuma yo kusa ikivi cyabo.

Ambasaderi Mukantabana yijeje abategura irushanwa rya Miss Rwanda ubufasha bazakenera bijyanye na gahunda ya Ambasade yo kugira ngo iterambere ry’igihugu rikomeze gushyirwa imbere mu nzira zose.

Mu bindi baganiriyeho, barebeye hamwe icyo Abanyarwanda baba hanze bajya bafasha mu bikorwa by’abakobwa baba begukanye amakamba no kubashyigikira mu gihe bagiye mu marushanwa mpuzamahanga.

Hari kandi na gahunda yo gukomeza guhuza urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu gihugu n’ururi hanze, bose bagakomeza gutahiriza umugozi umwe wo gufasha Igihugu mu iterambere.

Meghan Nimwiza ushinzwe itangazamakuru muri Rwanda Inspiration Back Up yagize ati “Ambasaderi yadusabye gukomeza gushyiramo ingufu, cyane cyane twita ku bana b’abakobwa baryitabira.”

 



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2021-09-15 10:09:18 CAT
Yasuwe: 600


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abategura-Miss-Rwanda--bahuye-na-Ambasaderi-wu-Rwanda-muri-Amerika--abizeza-byinshi-.php