English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abategura Miss Rwanda  bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika  abizeza byinshi

 

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butegura irushanwa rya Miss Rwanda, bwasuye Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buhura n’ubuyobozi bwayo mu rugendo bamazemo iminsi abizeza ubufasha butandukanye.

Abitabiriye ibiganiro barimo Nimwiza Meghan ushinzwe itangazamakuru wari kumwe na Ishimwe Dieudonne Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye urwego irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugeraho, akomoza ku bihembo bitangwa aho ubu hamaze kwiyongeramo kwishyurira amashuri abahatanira ikamba, cyane ko kwiga ari imwe mu nkingi z’iterambere ku mwana w’umukobwa.

Yashimiye kandi abatsindiye amakamba mu myaka itandukanye ibikorwa byiza bagenda bakora yaba mu gihe bafite inshingano na nyuma yo kusa ikivi cyabo.

Ambasaderi Mukantabana yijeje abategura irushanwa rya Miss Rwanda ubufasha bazakenera bijyanye na gahunda ya Ambasade yo kugira ngo iterambere ry’igihugu rikomeze gushyirwa imbere mu nzira zose.

Mu bindi baganiriyeho, barebeye hamwe icyo Abanyarwanda baba hanze bajya bafasha mu bikorwa by’abakobwa baba begukanye amakamba no kubashyigikira mu gihe bagiye mu marushanwa mpuzamahanga.

Hari kandi na gahunda yo gukomeza guhuza urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu gihugu n’ururi hanze, bose bagakomeza gutahiriza umugozi umwe wo gufasha Igihugu mu iterambere.

Meghan Nimwiza ushinzwe itangazamakuru muri Rwanda Inspiration Back Up yagize ati “Ambasaderi yadusabye gukomeza gushyiramo ingufu, cyane cyane twita ku bana b’abakobwa baryitabira.”

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2021-09-15 10:09:18 CAT
Yasuwe: 755


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abategura-Miss-Rwanda--bahuye-na-Ambasaderi-wu-Rwanda-muri-Amerika--abizeza-byinshi-.php