Abanyarwanda 642 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye mu cyubahiro
Hari hshize imyaka myinshi bamwe bibaza niba bazongera kubona igihugu cyabo. Ariko kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, igisubizo cyabonetse: Abanyarwanda 642, barimo abagore, abana n’abasaza, batahutse bavuye mu mashyamba ya Congo aho bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR.
Bakiriwe n’inzego z’umutekano n’abayobozi ku mupaka wa Grande Barrière, mu masaha ya saa sita z’amanywa. Nk’uko byatangajwe na Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, aba bantu bakomoka mu miryango 232, bose bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, aho bagiye kwakirwa no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Iki gikorwa gikomeje gahunda y’igihugu yo kwakira abanyarwanda bava mu mashyamba ya Congo, nyuma y’uko abandi 360 baherutse kwakirwa i Kijote (Nyabihu), na 796 bagakurikizaho bajyanwa i Nyarushishi.
Abanyarwanda barenga 2,500 bamaze kumenyekana ko bazatahuka mu minsi iri imbere, hagamijwe kubakura mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro, ku bufatanye na HCR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.
U Rwanda rukomeje kugaragaza ko nta muturage warwo ugomba gusigara inyuma, kabone n’ubwo yaba yaribagiranye, cyangwa yarafashwe bugwate.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show