English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyarwanda 642 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye mu cyubahiro

Hari hshize imyaka myinshi bamwe bibaza niba bazongera kubona igihugu cyabo. Ariko kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, igisubizo cyabonetse: Abanyarwanda 642, barimo abagore, abana n’abasaza, batahutse bavuye mu mashyamba ya Congo aho bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR.

Bakiriwe n’inzego z’umutekano n’abayobozi ku mupaka wa Grande Barrière, mu masaha ya saa sita z’amanywa. Nk’uko byatangajwe na Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, aba bantu bakomoka mu miryango 232, bose bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, aho bagiye kwakirwa no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Iki gikorwa gikomeje gahunda y’igihugu yo kwakira abanyarwanda bava mu mashyamba ya Congo, nyuma y’uko abandi 360 baherutse kwakirwa i Kijote (Nyabihu), na 796 bagakurikizaho bajyanwa i Nyarushishi.

Abanyarwanda barenga 2,500 bamaze kumenyekana ko bazatahuka mu minsi iri imbere, hagamijwe kubakura mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro, ku bufatanye na HCR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko nta muturage warwo ugomba gusigara inyuma, kabone n’ubwo yaba yaribagiranye, cyangwa yarafashwe bugwate.



Izindi nkuru wasoma

Abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran baguye mu gitero kidasazwe cyagabwe na Israel

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Rubavu: Utu dusimba twigaruriye imyaka yacu-Uko abaturage baturiye Nyamyumba bari kubogoza

Ni iki Jose Chameleone agarukanye i Kigali nyuma y’imyaka 7 adataramira Abanyarwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-22 17:22:08 CAT
Yasuwe: 106


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyarwanda-642-bari-barafashwe-bugwate-na-FDLR-batashye-mu-cyubahiro.php