Gaza: Abana 12,000 Bari mu Kaga ko Gupfa Bazize inzara
Mu misozi y’inkambi z’abahungiye intambara muri Gaza, amajwi y’abana atakamba aherekejwe n’ikiragano cy’inzara cyabaye nk’icyanditswe mu buryo butazimangana ku mitima y'ababyeyi bari kubona abana babo bapfa umusubirizo. Mu mezi atandatu gusa, umubare w’abana bafite imirire mibi ikabije wazamutse ku buryo budasanzwe.
Muri Gashyantare uyu mwaka, abana 2,068 nibo bari bamaze kugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi. Muri Kamena, uwo mubare wiyongereyeho inshuro eshatu. Kuri ubu, nk’uko Ikigo cy’Isi cyita ku Buzima (WHO) kibitangaza, abana hafi 12,000 bari munsi y’imyaka itanu barwaye imirire mibi ikabije , iyi mibare yo hejuru cyane yabonetse mu kwezi kumwe kuva intambara yatangira.
Dr. Lina Hamdan, umuganga wita ku bana mu gace ka Rafah ati “Buri munsi, abana barenga ijana binjira mu mavuriro bafite inzara iteye ubwoba, Abenshi bafite ibiro biri hasi cyane ku rugero rw’ubuzima bwabo, abandi bafite isesemi n’uruhu rucikagurika hari n'abagera badashobora no kuvuga kubera imbaraga nke.”
Raporo ya UNICEF yerekana ko mu kwezi kwa Gicurasi honyine, abana 5,119 bavuwe indwara y’imirire mibi, harimo 636 bari mu rwego rukabije (SAM), bakeneye Plumpy’Nut, amazi meza, n’ubuvuzi bwihutirwa. Kuva muri Gashyantare kugeza Gicurasi, abana 16,736 bamaze gufashwa, bivuze ko ari impuzandengo y’abana 112 ku munsi.
Catherine Russell, Umuyobozi Mukuru wa UNICEF avuga ko bo nk'umuryango utabara abari mu kaga bafite ubushobozi bwo gufasha abantu bo muri Gaza gusa bakabura uburyo bwo kugeza ubufasha muri ibyo bice.
Ati“Dufite ibikoresho byo gukiza ubuzima, dufite ubumenyi, ariko nta buryo bwo kubigeza ku babikeneye. Ni nko kureba umwana arimo kuzima mu maso yawe kandi ufite igisubizo mu ntoki ariko kikabura inzira yo kugera kuri we."
Ibigo by’Umuryango w’Abibumbye nka UNICEF, WFP na WHO bisaba ibintu bibiri by’ingenzi: gufungura inzira z’ubufasha ku bwinshi kandi mu mutekano, no gushyiraho agahenge kugira ngo ubufasha bugere ku bana bose bugaragara ko bari mu kaga.
Mu gihe amafoto y’abana bafite amaso yijimye, inda zabyimbye, n’amaboko asa nk’imiyenzi ari gusakara ku mbuga nkoranyambaga, isi ihatirwa guhitamo hagati yo kurokora abo bana cyabga gukomeza kurebera mu gihe ubuzima bwabo buri kubacika.
Nk’uko minisiteri y’ubuzima ya Gaza ibivuga, kugeza tariki ya 9 Kanama 2025, abantu 61,369 bamaze gupfa kuva intambara yatangira tariki ya 7 Ukwakira 2023 .
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show