Impinduka mu burezi: Abarimu bashya barenga 7,000 batangiye akazi
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 hiyongereyeho abarimu bashya 7,277, bashyizwe mu turere dutandukanye hashingiwe ku bukene bw’uturere ku barimu. Akarere ka Nyamasheke ni ko kahawe abarimu benshi (427), naho Kicukiro ni ko kabonye bake (124).
Umuyobozi muri REB, Mugenzi Léo, yasobanuye ko abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza baturuka mu mashuri nderabarezi (TTC), naho ab’iyisumbuye baturuka muri kaminuza. Abarimu bashyirwa mu myanya nyuma yo gukora ikizamini gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Imibare ya MINEDUC igaragaza ko abarimu bari mu kazi kugeza ubu ari 107,741, barimo 64,099 bigisha abanza, 9,252 bigisha inshuke, na 34,390 bigisha ayisumbuye. Muri bo, hari abarangije kaminuza (icyiciro cya mbere n’icya kabiri) bigisha mu mashuri yisumbuye.
Uwamahoro Solange wo muri RTB yavuze ko mu mashuri ya tekiniki hifashishwa abize tekiniki ariko batize uburezi, maze bagahugurwa kugira ngo batange ubumenyi neza.
Abarimu bose mu gihugu ni 107,741, barimo abagabo 50,468 n’abagore 57,273.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show