English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barahurira i Rubavu mu gitaramo cya ‘Tour du Rwanda Festival’ 

Abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’abandi batandukanye bo mu Karere ka Huye baraye bataramiwe n’abahanzi batandukanye. hari mu gitaramo cya Tour du Rwanda Festival aho abari bitabiriye icyo gitaramo batashe akanyamuneza ari kose.

Muri icyo gitaramo Umuhanzi Eric Senderi niwe wabanje ku rubyiniro asusurutsa abacyitabiriye akurikirwa na Mico The Best nawe akurikirwa na Niyo Bosco.  

Nyuma yabo bahanzi hakurikiyeho Bwiza akurikirwa na Juno Kizigenza nawe aha ikaze Bushari baririmbana indirimbi yitwa ‘Kurura’ bakoranye mu 2022.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandatu mu gihe byari biteganijwe ko cyizitabirwa n’abahanzi icyenda.

Umuyobozi wa Tour du Rwanda Festival yavuze ko abo bahanzi batagaragaye muri icyo gitaramo bategerejwe i Rubavu tariki ya 21 Gashyantare ubwo bazaba bataramira abakunzi birushanwa ryo gusiganwa ku magare ndetse n’abandi benshi bazaba baje muri icyo gitaramo.

Abahanzi batagaragaye muri icyo gitaramo barimo Kenny Sol,Afrique na Danny Vumbi.                                Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival byatangiye gukorwa umwaka ushize wa 2023 ubu bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri aho bizenguruka igihugu cyose.



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Hatanzwe umucyo ku cyatumye u Rwanda rwivana burundu mu Muryango ‘ECCAS’

COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-20 12:00:30 CAT
Yasuwe: 628


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abahanzi-bakomeye-mu-Rwanda-barahurira-i-Rubavu-mu-gitaramo-cya-Tour-du-Rwanda-Festival-.php