Uyu niwe mugore ufite ubwanwa bwinshi ku si, avuga uburyo yishimye
Harnaan Kaur ari mu bagore bake bafite ubwanwa bwinshi ku isi ,yavukiye i Slough ku ya 29 Ugushyingo 1990 avuga ko ari kuba afite ubwana bwinshi bifite aho bihuriye n’umuryango gakondo w'Abapunjabi".
Ku myaka 12, Kaur bamusanganye indwara ya polycystic ovary syndrome (PCOS), iterwa na andorogene nyinshi (imisemburo y'abagabo) ku bagore. Kimwe mu bimenyetso bya PCOS ni iko kigura imisatsi myinshi mu maso cyangwa ahandi hantu hatandukanye.
Mu gihe cya kera Kaur yabanje kugerageza gukuramo umusatsi wo mumaso kubera guhora atotezwa, yakuze yemera isura ye idasanzwe kandi aba umwe mu bantu bashigikira ko ibyo bibaho. Kaur atekereza ku cyemezo yafashe cyo kureka ubwanwa bwe bugakomeza bugakura ari igitekerezo cyingenzi, ati “Nahisemo gukomeza ubwanwa bwanjye maze ntera intambwe ndwanya ibyo sosiyete iteganya ku byo umugore agomba kuba ameze. Uyu munsi ntabwo nteganya kwiyahura nkuko byahoze kandi sindi nyenyine.
Uyu munsi nishimiye kubaho nk’umukobwa ukiri muto ufite ubwanwa bwogoshwa. Nabonye ko uyu mubiri ari uwanjye, ndawufite, nta wundi mubiri mfite wo kubamo kugirango nshobore no kuwukunda nta shiti.”
Muri Werurwe 2016, Kaur yabaye umugore wa mbere ufite ubwanwa bwinshi kandi bwiza mu cyumweru cy’imyambarire ya London. Yafunguye igitaramo cyashushanyaga Marianna Harutunian. Yasinywe na Wanted Models i Paris kandi akomeje kugaragara mu gukwirakwiza imideli haba ku binyamakuru byo ku rubuga rwa interineti ndetse no mu icapiro.
Kugira ibice by’umubiri bidasanzwe bikunze kubaho uretseko hari abo bibaho bikabatera kwiyanga no kwiheba gusa abandi babikoresha nkiturufu nziza yo gutuma babona amafaranga kubera kubyaza umusaruro ubudasa bwabo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show