Ukraine:Gusohoka mu gihugu ufite imyaka yo gukora igirikare (18-60) byahagaritswe
Ukraine yatagetse Ambasade zayo zose mu mahanga guhagarika gutanga pasiporo ku basore,abagabo ndetse n'abakobwa bagejeje imyaka yo kujya no gukora igisirikare, ni mu gihe intambara hagati ya Ukraine n'Uburusiya iri kurushaho gukomera.
Ibi ni ibyasohotse mu itegeko rishya mu rwego rwo kugerageza kubagarura gufatanya n'abandi mu rugamba rwo guhangana n'Uburusiya
Ukraine ivuga ko uyu munsi igihugu cyugarijwe n'ikibazo cyo kubura abasikare bo kujya ku rugamba ,akaba ariyo mpamvu y'iryo tegeko.
Muri Ukraine imyaka yemerera umuntu gukora igisirikare ni hagati y'imyaka 18 kugeza kuri 60 akaba ari nayo mpamvu abakumiriwe ari abari hagati y'iyo myaka.
Ntabwo haramenyekana igihe iri tegeko rishya rizamara kuko ntabyo ubuyobozi bwigeze butangaza.
Ubusanzwe Abagabo,abasore n'abakobwa bari muri iyo myaka ntabwo bemerewe gusohoka mu gihugu mu gihe nta burenganzira bahawe n'ubuyobozi bukuru bwa Leta,kubera iyo mpamvu hari abagiye bahunga mu buryo butemewe n'amategeko abandi bakaba baraheze mu mahanga badashaka gusubira mu gihugu cyabo.
Ukraine ivugako ikineye abasirikare benshi bo kujya ku rugamba kuko guhera mu 2022 intambara itangira hari abasirikare batarasimburwa na rimwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show