English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutoza wa Rayon Sport y'abagore Rwaka Claude yakubitiwe imbere y'abafana n'umugore utoza AS Kigali 

Nyuma y'umukino wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro mu bagore hagati ya Rayon Sports na As Kigali  habaye agashya, Rwaka Claude utoza Rayon Sports y'Abagore yakubiswe urushyi na Ntagisanimana Saida utoza AS Kigali.

Ubwo uwo mukino wari urangiye umutoza wa AS Kigali Ntagisanimana Saida  yanze gusuhuza Rwaka Claude maze Rwaka ashaka kumusuzuhuza ku ngufu nibwo  Saida  yahise amukubita urushyi induru ziravuga.

Nyuma yuko Saida amaze Gukubita Rwaka urushyi ntibyarangiriye aho,Ntagisanimana  yakomeje guteza imvururu maze abaraho ngaho barabakiza.

 Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali 2-0 maze ihita igera ku mukino wa nyuma w'irushanwa ry'igikombe cy'amahoro ku giteranyo cy'ibitego 2-1 mu mikino yombi, bibabaza uyu mutoza ariyo mpamvu yarwanye.

Ikipe ya AS Kigali yatashye ivugako ku mu minota ya nyuma yimwe penaliti ubwo rutahizamu wayo w'Umurundikazi yategerwaga mu rubuga rw'amahina mu maso y'umusifuzi ariko ntasifure ikosa.

Ibi byababaje cyane umutoza Ntagisanimana Saida  doreko iyo penaliti yashoboraga kubaha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w'iki gikombe.

 



Izindi nkuru wasoma

Umutoza Thierry Froger ntabwo agomba gukomeza gutoza APR FC-Col Karasira

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Rwamagana:Urubyiruko rwakanguriwe kwipimisha Virusi Itera SIDA

Yahamijwe icyaha cyo kuryamana n'umugore wa mugenzi we ahita yirukanwa burundu mu gisirikare

Kigali:Imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru yishe abantu babiri inasenya amazu y'abaturage



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-25 10:48:58 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutoza-wa-Rayon-Sport-yabagore-Rwaka-Claude-yakubitiwe-imbere-yabafana-numugore-utoza-AS-Kigali-.php