Umutoza wa Rayon Sport y'abagore Rwaka Claude yakubitiwe imbere y'abafana n'umugore utoza AS Kigali
Nyuma y'umukino wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro mu bagore hagati ya Rayon Sports na As Kigali habaye agashya, Rwaka Claude utoza Rayon Sports y'Abagore yakubiswe urushyi na Ntagisanimana Saida utoza AS Kigali.
Ubwo uwo mukino wari urangiye umutoza wa AS Kigali Ntagisanimana Saida yanze gusuhuza Rwaka Claude maze Rwaka ashaka kumusuzuhuza ku ngufu nibwo Saida yahise amukubita urushyi induru ziravuga.
Nyuma yuko Saida amaze Gukubita Rwaka urushyi ntibyarangiriye aho,Ntagisanimana yakomeje guteza imvururu maze abaraho ngaho barabakiza.
Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali 2-0 maze ihita igera ku mukino wa nyuma w'irushanwa ry'igikombe cy'amahoro ku giteranyo cy'ibitego 2-1 mu mikino yombi, bibabaza uyu mutoza ariyo mpamvu yarwanye.
Ikipe ya AS Kigali yatashye ivugako ku mu minota ya nyuma yimwe penaliti ubwo rutahizamu wayo w'Umurundikazi yategerwaga mu rubuga rw'amahina mu maso y'umusifuzi ariko ntasifure ikosa.
Ibi byababaje cyane umutoza Ntagisanimana Saida doreko iyo penaliti yashoboraga kubaha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w'iki gikombe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show