English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugabo wari umaze iminsi muri gereza yaba ariwe ugiye kuyobora Senegal

Umukandida w'urugaga ruri ku butegetsi muri Sénégal, Amadou Ba, yahamagaye kuri telefone mucyeba we wo mu batavuga rumwe n'ubutegetsi, Bassirou Diomaye Faye, amubwira ko yemeye ko yatsinzwe na we mu matora ya perezida yabaye ku cyumweru, nkuko byavuzwe n'umutegetsi wo muri leta.

Ibyavuye mu matora bitari ibya nyuma na nyuma byagaragaje ko Faye ari imbere cyane ya Amadou.

Faye yari ari muri gereza iminsi 10 mbere yuko amatora atangira, ndetse yiyamamaje asezeranya kuzana impinduka zisesuye muri Senegal.

Ibyavuye muri aya matora, ubusanzwe yari ateganyijwe kuba mu kwezi gushize, byitezwe gutangazwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Aya matora yakurikiye amezi yari ashize hari umuvurungano muri politiki muri iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba, kimwe mu bifite demokarasi ihamye cyane muri Afurika, nyuma yuko Perezida ucyuye igihe, Macky Sall, agerageje gusubika amatora agashaka ko aba mu Kuboza uyu mwaka. Benshi mu bandi bakandida 15 bamaze gutangaza ko bemeye ko batsinzwe.

Perezida Sall yashimiye Faye, anavuga ko ari intsinzi ku baturage ba Sénégal. Faye, wujuje imyaka 44 ku wa mbere, yiyamamaje nk'umukandida wigenga.

Ariko yari amaze igihe ari umurwanashyaka wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka ryasheshwe rya PASTEF , ryari riyobowe na Ousmane Sonko, umunyapolitiki ukunzwe cyane benshi batekerezaga ko ari we uzasimbura Sall.

Ariko Sonko yangiwe kwiyamamaza muri aya matora kuko urukiko rwamuhamije gusebanya, we yavuze ko ibyo byari bishingiye ku mpamvu za politiki. Sonko yashyigikiye Faye mu kwiyamamaza ku mwanya wa perezida.

Icyiciro cya mbere cy'ibyavuye mu matora byatangajwe kuri televiziyo mu ijoro ryo ku wa mbere bigaragaza ko Faye yatsinze ku bwiganze bw'amajwi, mu majwi yari amaze kubarurwa kugeza icyo gihe. Ibyo byatumye abantu basabwa n'ibyishimo mu murwa mukuru Dakar.

Mu mihanda, urubyiruko rwari rurimo kubyina, ruririmba, ruzunguza ibendera rya Sénégal, ari na ko ruvuza amahoni y'imodoka.

Mu cyaro cya Ndiaganiao, Faye avukamo, kiri mu ntera ya kilometero 80 mu burasirazuba bwa Dakar, abahatuye bamwe bagaragaye buri umwe ashimira undi, nkaho ari uburyo bwo kugaragaza ko iyi ari intsinzi y'abatuye aho bose.

Nyuma yo kunyura muri amwe mu makuba akaze cyane muri politiki, kuri benshi iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy'icyizere kuri ejo hazaza ha Sénégal.

 



Izindi nkuru wasoma

Abimukira bo mu Bwongereza batinye koherezwa mu Rwanda none batangiye guhungira mu bindi bihugu

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

Ese umwimukira wagiye mu Bwongereza avuye muri DRC ashobora kuzanwa mu Rwanda?

Rubavu: Nyirabudumari na muganga Vumbura wateraga abana inshinje z'amazi muri Jenoside bagarutsweho

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-26 11:58:51 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugabo-wari-umaze-iminsi-muri-gereza-yaba-ariwe-ugiye-kuyobora-Senegal.php