English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abimukira bo mu Bwongereza batinye koherezwa mu Rwanda none batangiye guhungira mu bindi bihugu

Minisitiri w'intebe wa Ireland Simon Harris yasabye minisitiri w'ubutabera w'icyo gihugu kuzana itegeko mu nama y'abaminisitiri ryo gutuma abasaba ubuhungiro benshi bari kuva mu Bwongereza  basubizwayo.

Minisitiri w'ubutabera Helen McEntee yahishuye ko 80% by'abasaba ubuhungiro baherutse kugera muri Repubulika ya Ireland, bavuye mu Bwongereza bambukiye ku mupaka wayo.

Minisitiri w'intebe wungirije wa Ireland Micheál Martin yavuze ko gahunda Ubwongereza bufitanye n'u Rwanda yamaze gutangira kugira ingaruka kuri Ireland.

Umushinga w'itegeko wo kuvugurura gahunda y'Ubwongereza n'u Rwanda wahindutse itegeko ku wa kane w'iki cyumweru.

Iryo tegeko rigamije guca intege abantu bambukira mu Bwongereza banyuze mu muhora uzwi nka 'English Channel' bari mu mato matoya, bamwe mu basaba ubuhungiro bakazajya boherezwa mu Rwanda. Kugeza ubu nta bimukira bari boherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza.

Leta y'Ubwongereza yari yizeye ko indege zibajyanye mu Rwanda zizahaguruka bitarenze mbere y'impeshyi y'uyu mwaka ariko Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak avuga ko ubu noneho ibi bikwiye kuba mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere.

Umuvugizi wa Harris yavuze ko uyu Minisitiri w'intebe wa Ireland yasabye Minisitiri w'ubutabera McEntee "kuzana imishinga mu nama y'abaminisitiri mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kuvugurura itegeko risanzweho rijyanye n'inyito y''ibindi bihugu' bitekanye no gutuma habaho gusubiza mu Bwongereza abasaba [ubuhungiro] bo mu mahanga batabyemerewe", nkuko byatangajwe ku wa gatandatu n'igitangazamakuru RTÉ cyo muri Ireland.

Muri gahunda y'amakuru izwi nka Six One yo kuri RTÉ, McEntee yagize ati: "Hari impamvu nyinshi zatumye tubona ukwiyongera kw'abimukira berekeza muri Ireland.

Ikigaragara mu cyemezo Ubwongereza bwafashe mu guhitamo kuva mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi ahubwo byatumye umubare w'abantu basaba ubuhungiro mu gihugu cyabo wiyongera.

Ikinshishikaje nka minisitiri w'ubutabera ni ugutuma tugira uburyo bukora neza bujyanye n'abinjira mu gihugu.

Ni yo mpamvu ndimo gushyiraho uburyo bwo gusuzuma ubusabe mu buryo bwihuse. Ni yo mpamvu muri iki cyumweru kiri imbere nzaba mfite itegeko ryihutirwa nzageza ku baminisitiri mu rwego rwo gutuma dushobora gusubiza abantu mu Bwongereza neza ndetse ni yo mpamvu ku wa mbere nzahura na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubwongereza James Cleverly nkamubwira ibi bibazo."

Umuvugizi wa minisiteri y'ubutabera ya Ireland yabwiye BBC ishami rikorera muri Ireland ya Ruguru ko "ikibazo cy'urujya n'uruza rudahoraho rwo muri CTA"  ni ukuvuga akarere k'ingendo gahuriweho n'Ubwongereza na Ireland (Common Travel Area)  kizaganirwaho mu nama y'abo baminisitiri bombi.

Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko ukwiyongera kw'umubare w'abasaba ubuhungiro barimo kwerekeza muri Ireland, kugaragaza ko gahunda y'Ubwongereza n'u Rwanda yatangiye gukora.

Sunak yabwiye umunyamakuru Trevor Phillips wa televiziyo Sky News yo mu Bwongereza ati: "Uguca intege  ngendeye ku byo uvuze kwamaze gutangira gutanga umusaruro, kuko abantu bahangayikishijwe no kuza hano kandi ibyo bigaragaza neza neza ibyo ndimo kuvuga: niba abantu baje mu gihugu cyacu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ariko babizi ko batazashobora kuhaguma, birashoboka cyane ko batazaza."

Amagambo ya Sunak akurikiye amakuru avuga ko abimukira bagera kuri 350 bambutse umuhora binjira mu Bwongereza mu mato matoya ku munsi w'ejo mu gihe Abategetsi bo mu Bufaransa batabaye abandi bantu 99 bari bari mu mato atatu bari bagiriye ibibazo mu nyanja.

 



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Ubwongereza busanga buhagaritse guha intwaro Israel umutwe wa Hamas waba ubonye urwaho

Uyobora ingabo za Brigade ya 202 zo mu gihugu cya Tanzania yakiriwe mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-28 06:32:16 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abimukira-bo-mu-Bwongereza-batinye-koherezwa-mu-Rwanda-none-batangiye-guhungira-mu-bindi-bihugu.php