English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Nyirabudumari na muganga Vumbura wateraga abana inshinje z'amazi muri Jenoside bagarutsweho

Nyirabudumari na Muganga wiswe Vumbura wateraga inshinje z'amazi abana akica n'ababyeyi babyara mu cyahoze ari Gisenyi bagarutswe ubwo hibukwaga abagore n'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Mata 2024 mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 by'umwihariko hibukwa abagore n'abana bazize JENOSIDE  muri uwo murenge wa Rugerero.

Umurenge wa Rugerero nawo ni muri imwe igize akarere ka Rubavu wabayemo ubwicanyi ndengakere bitewe na za bariyeri zabaga ziri ahantu hatandukanye harimo izamenyekanye  Cyane nk'iyabaga ahahoze urwibutso rwa Rugerero yiswe iya "Nyirabudumari" bitewe nuko uwo mugore yishe abana benshi n'abagore  akabacuza imyenda akabakorera n'ubundi bugome burengeje urugero byatumye hapfa abagore n'abana benshi icyo gihe.

Mu bandi bagarutsweho mu bagize uruhare runini mu kwica abagore n'abana benshi ni Mukarugaba Christine wari warahimbwe "Vumbura".

Yagize uruhare  rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi kuko yari umuganga mu bitaro bya Gisenyi ariko kubera u rwango yangaga Abatutsi akajya abatera inshinge zirimo amazi akica impinja na banyina cyangwa akazicira Munda.

Amakuru ikinyamakuru Ijambo cyaje kumenya nuko uyu mugore

Nyuma ya jenoside Christine yaje gufatwa arafungwa ariko nyuma yaho arangiza igihano aba mu mujyi wa Gisenyi igihe gito ahita ahunga bikaba bivugwa ko ubu asigaye atuye muri Nyamasheke.

Mu kigo koleji Inyemeramihigo naho habaye ubwicanyi ku barimu ba batutsi bigishaga muri Icyo kigo, bakuwe mu macumbi yabo barabica ariko kugeza na nubu abagize uruhare muri ubwo bwicanyi barinangiye nti batanga amakuru yaho bashize imirambo yabo barimu abana n'abagore babo nkuko byagarutsweho muri uyu muhango.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakoreye Abatutsi bo mu Murenge wa Rugerero bavuze ko aho bageze biyubaka hashimishije bityo amateka yabo akaba agomba kuvugwa akabera abandi isomo kugirango bitazongera ukundi.

Bakomeza bavuga ko nubwo bageze kure biyubaka bababazwa cyane n'abantu bagize uruhare muri Jenoside ariko bakomeje kwinangira badasha gutanga amakuru yahantu biciye abavandimwe,abana, n'ababyeyi babo.

Perezida wa Ibuka mu Karere Ka Rubavu Mbarushimana Gerard yasabye ko hasanurwa inzu z'abacitse ku icumu zimaze gusaza zo mu mudugudu wa Cyibaya.

Ikindi yasabye ni uko urwibutso rwahoze ari urwa Rugerero rwahujwe nurwa Gisenyi ruzwi nka Komine Rouge,ahahoze urwo rwibutso rwa Rugerero hagomba gushyirwa ikimenyetso cyibumbatiye amateka yaharanze.

Ati"turasaba ko ahahoze urwibutso rwa Rugerero hashyirwa ikimenyetso kugirango amateka yaharanze atazibagirana."

Gerard yanavuzeko muri uyu Murenge hakigaragara imvugo z'amacakubiri nk'aho muri iyi minsi yo kwibuka ku nshuro ya 30 hari uwacitse ku icumi wo mu  Mudugudu wa Gisa wabyutse agasanga ku nzu ye handitseho ngo "tuzabamara".Aho yasabye ko iperereza rikomeza kugirango uwo muntu amenyekane ndetse anabihanirwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper nawe wari witabiriye uyu muhango yakomoje ku bantu badatanga amakuru yaho imibiri yajugunwe ko batuma ibikomere by'abacitse ku icumu bidakira bityo bikabangamira Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko hari abakomeje kwiremamo amacakubiri hakaba abitwa ba kavukire nahavuye ahandi,asanga ibyo bidakwiye kuranga Umunyarwanda wo muri iki gihe.

Urubyiruko rwasabwe gutanga inkunga yarwo yo kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya cyangwa bahakana Jenoside kuko ibyo bigira ingaruka mbi ku muryango mugari.

Urwibutso rwa Gisenyi rwahujwe nu rwa Rugerero  ruruhukiyemo imibiri 5200 y'abatutsi bazize Jenoside mu 1994.



Izindi nkuru wasoma

Dore impamvu ari gutuma internet igenda nabi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba?

Twagirayezu wari waragizwe umwere ku byaha bya jenoside yongeye kugaragara mu rukiko

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?



Author: Paul Adamson, Webmaster & International Correspondent Published: 2024-04-26 20:05:54 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Nyirabudumari-na-muganga-Vumbura-wateraga-abana-inshinje-zamazi-muri-Jenoside-bagarutsweho.php