English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

Umunyamategeko uri mu bunganira leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bateye intambwe ya mbere mu kurwanya ikoreshwa nabi ry'amabuye y'agaciro y'icyo gihugu bikozwe n'uruganga rwa Apple.

Ku wa gatanu, umunyamategeko w'Umufaransa William Bourdon yagiranye ikiganiro  na BBC nyuma yuko DR Congo ishinje Apple gukoresha mu bicuruzwa byayo amabuye y'agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko".

Bourdon ni umwe mu bagize itsinda ry'abanyamategeko ku wa kane bandikiye mu izina rya leta ya DR Congo iyo kompanyi rutura y'ikoranabuhanga yo muri Amerika, bavuga ko amabuye y'agaciro ikoresha ava mu birombe aho inyeshyamba zihonyora uburenganzira bwa muntu arizo ziyacukura zikayagurisha uru ruganda.

Iyo nteguza yaburiye Apple ko yaregwa mu nkiko niba iyo mikorere ishinjwa ikomeje.

Mbere, Apple yahakanye ivuga ko nta kimenyetso na kimwe gihari ko hari n'umwe mu bayigezaho amabuye y'agaciro wateye inkunga y'amafaranga cyangwa ibikorwa bye bikungukirwamo n'imitwe yitwaje intwaro yo muri DR Congo cyangwa igihugu icyo ari cyo cyose gituranye na yo.

Bourdon yagize ati: "Iyi ni intambwe ya mbere, tuzakomeza. Iyi ni intambwe ya mbere ya gahunda politiki nshya ya DRC. Turashaka ko habaho gushyira mu gaciro mu buryo umutungo kamere ucukurwamo muri iki gihugu."

Abanyamategeko ba DR Congo bashinja Apple kugura amabuye y'agaciro ava mu burasirazuba bwa DR Congo akoherezwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda ruturanye na yo,ubundi akinjizwa mu bucuruzi mpuzamahanga.

Leta y'u Rwanda yakomeje guhakana kwiba amabuye y'agaciro cyangwa umutungo kamere wa DR Congo. Ivuga ko mu butaka bw'u Rwanda harimo amabuye y'agaciro ku bwinshi, nka gasegereti, coltan, wolfram na zahabu.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi:Batanu bapfiriye mu kirombe cy'amabuye y'agaciro

Ihuriro AFC ryavuzeko nta munyamuryango waryo wemerewe kujya mu bucukuzi bw'amabuye y'acaciro

Iby'uruganda rwa Apple na Felix Tshisekedi bikomeje kuba bibi

Amerika yashizwe mu majwi nka kimwe mu bihugu bituma ibibazo byo muri DRC bidakemuka

U Rwanda rwamaganye ibirego bya DRC birushunja gufatanya na Apple mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-28 03:51:15 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Leta-ya-Congo-nuruganda-rwa-Apple-umuriro-watse-amabuye-yagaciro-ateje-ibibazo.php