English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana

Ishami rishinzwe Ubuzima  mu Ntara ya Kwilu (DPS) muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo  ryagaragaje ko abantu barenga 1000 bapfuye mu bantu miriyoni imwe bari baranduye Malariya mu 2023.

Ni mu gihe tariki ya 25 Mata buri mwaka  ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Maraliya.

Muri abo bantu banduye Malariya abagera ku  500 ni abana  bari munsi y'imyaka itanu.

Uyu munsi mpuzamahanga  wizihijwe mu byishimo byinshi mu mujyi wa Bandundu ku bufatanye na gahunda y’igihugu ishinzwe kurwanya malariya (PNLP).

Muri uyu muhango wabereye muri salle ya paruwasi ya Saint-Hyppolite, umuvugizi  wa PNLP André Gipoy yagaragaje ko Malariya ibangamiye ubuzima rusange bwa Kwilu.

Yongeyeho ko mu bantu bafite ibyago byinshi harimo abagore batwite, abana bari munsi y’imyaka itanu n’abandi.

Kuri uyu munsi, umuyobozi wa DPS / Kwilu, Dr Jean-Pierre Matela, yatumiye abafatanyabikorwa bose kugira uruhare mu kurwanya iyi ndwara:

Ati: “Turasaba abaturage bose bo mu ntara ya Kwilu hugagurukira kurwanya malariya. Turahamagarira kandi abashinzwe ubuzima bose kwemeza ko serivisi zitangwa mu kurwanya malariya binyuze mu miti ndetse no gucunga neza ibikoresho byo kuyirinda bahabwa. ”

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo iza mu bihugu bya mbere bifite umubare munini  w'abana  n'ababyeyi bahitanwa na Maraliya ahanini biterwa n'ingamba ziri hasi zo kwirinda iyi ndwara.



Izindi nkuru wasoma

Hafashwe ibiro bine n'udupfunyika 1000 tw'urumogi mu turere twa Nyamasheke na Rubavu

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

Gakenke:Abarenga 40 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa umusururu mu birori

Muhanga:Abatekamutwe bibye umucuruzi ibintu bifite agaciro ka miriyoni eshatu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-26 08:17:32 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCAbantu-barenga-miriyoni-1-banduye-Malariya-muribo-1000-irabahitana.php