English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubare w'abantu bapfa muri Gaza wamaze kurenga  ibihumbi 350

Nyuma y’amezi menshi ashize  Israel iburirwa ngo ihagarikea intambara, raporo iherutse gushyigikirwa hanze n’umuryango w’abibumbye yatanze ibimenyetso bifatika by’imibare yerekana ko ikiremwamuntu muri Gaza kiri guhura n'amakuba  ababaje harimo  no kwicishwa inzara.

Umuyobozi mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko Israel ariyo nyirabayazana w’icyaha, kandi ko hari urubanza rushoboka ko Isreal yaba ari gukoresha inzara  inzara nk'intwaro y'intambara muri Gaza.

Minisitiri w’ubukungu muri Isiraheli, Nir Barkat, umunyapolitiki mukuru mu ishyaka rya Likud rya Benjamin Netanyahu, yamaganye umuburo wa Bwana Türk  yavuzeko ariubuswa rwose - ikintu kidafite ishingiro na gato.

Kimwe na bagenzi be b'inama y'Abaminisitiri, Bwana Barkat yashimangiye ko Israel yarekaga imfashanyo zose zatanzwe na Amerika ndetse n'isi yose zigatambuka zikajyanwa muri Gaza. Isiraheli ivuga ko Loni yananiwe gukwirakwiza ibisigaye byose ko ntampamvu Isreal yagibwaho n'urubanza.

Kubura uburyo bwo kugeza imfashanyo muri Gaza byatumye Yorodani, ndetse n'ibindi bihugu birimo Amerika n'Ubwongereza, bihagarika imfashanyo zituruka mu kirere kubera inzira ntoya yo gutanga ibikoresho by'ubutabazi.

Abanyapalestine barwanira kubona imfashanyo ituruka mu Kirere bamwe barohamye mu njyanja ya Atalantic abandi barapfa kubera umubyigano wabashaka ibiribwa.

Ubushakashatsi buheruka gutangwa na Integrated Food Security Phase Classification, izwi nka IPC. buvugako muri Gaza abantu barenga miriyoni 1.1 bugarijwe n'ikibazo cy'inzara. 

Israel yirengagije icyemezo cy’umuryango w’abibumbye mu kanama gashinzwe umutekano gisaba guhagarika imirwano bidatinze. Minisitiri w’ubukungu wa Isiraheli, Nir Barkat, yavuze ko nta kintu na kimwe kizemererwa  uretse inzira y'intambara igamije gusenya ibikorwa by'umutwe wa Hamas no kubohora ingwate zafashwe ku ya 7 Ukwakira.

Minisiteri y’ubuzima yo muri Gaza igenzurwa ba ivuga ko kuva ku ya 7 Ukwakira umubare w’abantu bamaze kugwa mu ntambara ya Israel kuri wageze ku bantu 32.552. ku ruhande rwa Isreal iyi ntambara imaze gukomerekeramo abantu  74.980.

Mu masaha 24 ashize, abantu 62 barapfuye abandi 91 barakomereka



Izindi nkuru wasoma

Abibye amadorari hafi ibihumbi 10$ bakayataba munsi y'igiti beretswe itangazamukuru

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

Ese umwimukira wagiye mu Bwongereza avuye muri DRC ashobora kuzanwa mu Rwanda?

Rubavu: Nyirabudumari na muganga Vumbura wateraga abana inshinje z'amazi muri Jenoside bagarutsweho

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-28 15:12:27 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubare-wabantu-bapfa-muri-Gaza-wamaze-kurenga--ibihumbi-350.php