Abibye amadorari hafi ibihumbi 10$ bakayataba munsi y'igiti beretswe itangazamukuru
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwerekanye abavandimwe babiri bakekwaho kwiba umukoresha wabo amadorali agera ku bihumbi 10$.
Abatawe muri yombi ndetse banakekwaha ubwo bujura ni Mbonigaba Jean Bosco ari nawe wayateruye naho mukuru we Bihirabake JerA'me akaba yarabaye umufatanyacyaha.
Amakuru avugako Bosco ajya kwiba aya mafaranga yabanje gucunga umukoresha we ayaterura mu isakoshi ariruka ava mu kazi arayavunjisha abwira mukuru we ngo ayafate ayabike bahise bacukura munsi y'igiti cy'umuvumu barayataba maze Bosco asubira Kigali.
Uyu Bihirabake amaze kubona umuvandimwe we agiye yahise ayimura maze ayajyana iwe ayacukurira munzu hafi n'ubwiherero ari naho Ubugenzacyaha bwayakuye ariko yaramze kuvaho amadorari 1000.
RIB yerekanye abo bagabo ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, ubwo RIB yaberekaga itangazamakuru Nyiri kwibwa aya mafaranga yavuzeko yagize uburangare akagendana amafaranga (Cash) aho kuyabika hakoreshejwe ubundi buryo cyangwa uburyo bw'ikoranabuhanga.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yavuzeko uwibwe yagize amakenga meza akihutira kujya gutanga ikirego ndetse aboneraho gusaba n'abandi kujya batangira amakuru ku gihe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show