English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda:Abakozi bose ba Leta bategetswe gukora imyitozo ngororangingo 

Leta ya Uganda yategetse abakozi ba leta bose kujya bamara amasaha abiri buri cyumweru bakora imyitozo ngororangingo kugira ngo bakomeze kugira amagara meza.

Ayo mabwiriza yanyujijwe mu ibaruwa igenewe ibigo byose bya leta yanditswe na Lucy Nakyobe, umukuru w'abakozi ba leta, wavuze ko iyo myitozo "izafasha mu kurokora ubuzima bw'abakozi ndetse igabanye [yoroshye] umutwaro uturutse ku ndwara".

Leta ya Uganda na yo yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko iyi gahunda "izagabanya umutwaro ukomeje kwiyongera uterwa n'indwara zishingiye ku buryo bwo kubaho" muri icyo gihugu.

Ibi bibaye nyuma y'imyaka ibiri ubushakashatsi bwo ku rwego rw'igihugu ku buzima bugaragaje ko umubyibuho ukabije mu gihugu wazamutse ukava kuri 17% ukagera kuri 26% mu myaka 17 yari ishize.

Ubu si ubwa mbere leta ya Uganda ishyizeho gahunda yo gushishikariza gukora imyitozo ngororangingo.

Mu 2018, Uganda yashyizeho umunsi w'igihugu wo gukora imyitozo ngororangingo  wizihizwa buri ku cyumweru cya kabiri cya Nyakanga aho ibikorwa bya siporo bikorerwa mu gihugu hose.

Dr Charles Oyoo Akiya, komiseri muri minisiteri y'ubuzima ya Uganda ushinzwe ibikorwa byo kwirinda indwara zitandura, yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko iyo minisiteri yo yari isanzwe ikoresha imyitozo ngororangingo ku bakozi bayo, kandi ko iyi minisiteri yifuza ko iyo gahunda ikurikizwa mu bigo byose bya leta.



Izindi nkuru wasoma

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

Agapfundikiye Amerika yahaye Ukraine kari gukora amahano m'Uburusiya

Ukraine:Gusohoka mu gihugu ufite imyaka yo gukora igirikare (18-60) byahagaritswe

Abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe bose bahasiga ubuzima

U Rwanda rwakiriye inama itegura imyitozo idasanzwe ya USHIRIKIANO IMARA 2024



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-27 09:31:13 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UgandaAbakozi-bose-ba-Leta-bategetswe-gukora-imyitozo-ngororangingo-.php