English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwakiriye inama itegura imyitozo idasanzwe ya USHIRIKIANO IMARA 2024

Ku wa mbere tariki ya 22 Mata 2024,i Kigali mu Rwanda hatangijwe inama ari guhuza intumwa z'ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), izo ntumwa zigizwe n'abasirikare, abapolisi, abacungagereza, abashinzwe abinjira n'abasohoka n'abakozi b'abasivile.

Iyo nama iri kubera  i Kigali mu gihe cy'iminisi itatu ikaba igamije kwigira hamwe uburyo bwo kwitegura imyitozo ya 13 ya USHIRIKIANO IMARA 2024.

Mu izina ry'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda ,Maj Gen Andrew Kagame Umuyobozi wungiririje w'inkeragutabara yakiriye neza abitabiriye iyo nama anavugako u Rwanda rwiteguye neza kwakira ku nshuro ya 13 imyitozo ya EAC CPX USHIRIKIANO biteganijweko izatangira muri Kamena uyu mwaka.

Maj Gen Andrew Kagame  yavuzeko iyi nama ari umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye ingabo zo mu karere zigomba kugirana kugirango zibashe kubungabunga umutekano wo mu Karere zose zifatanyije

Uwaje ahagarariye Umunyamabanga mukuru wa EAC Col Malual Mayon Manyang yashimye abitabiriye iyo nama kandi ashimira u Rwanda kuba rwakiriye iyo nama ikomeye.

Col Malual Mayon yavuzeko iyi nama ari umwanya mwiza wo gutegura imyitozo ya USHIRIKIANO IMARA 2024 igiye kuba ku nshuro ya 13.

Abitabiriye iyi nama bafashe umunota umwe bacecetse mu rwego rwo guha icyubahiro umugaba mukuru w'ingabo za Kenya uherutse kugwa mu mpanuka y'indege mu cyumweru gishize.

 



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Uyobora ingabo za Brigade ya 202 zo mu gihugu cya Tanzania yakiriwe mu Rwanda

Rwanda Air yasobanuye impamvu yahagaritse ingendo yagiriraga mu Buhinde



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-23 14:13:04 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwakiriye-inama-itegura-imyitozo-idasanzwe-ya-USHIRIKIANO-IMARA-2024.php