Agapfundikiye Amerika yahaye Ukraine kari gukora amahano m'Uburusiya
Abategetsi bo muri Amerika bemeje ko Ukraine yatangiye gukoresha ibisasu bya misile biraswa mu ntera ndende byo mu bwoko bwa 'ballistic' yahawe n'Amerika mu ibanga.
Izo ntwaro ziri muri gahunda y'imfashanyo ya gisirikare ya miliyoni 300 z'amadolari yemejwe na Perezida w'Amerika Joe Biden muri Werurwe uyu mwaka, zikaba zarageze muri Ukraine muri uku kwezi kwa Mata.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko izo ntwaro zamaze gukoreshwa nibura inshuro imwe mu kurasa ku hantu higaruriwe n'Uburusiya mu mwigimbakirwa wa Crimea.
Biden ubu yamaze gushyira umukono ku yindi mfashanyo ya miliyari 61 z'amadolari igenewe Ukraine.
Mbere, Amerika yari yahaye Ukraine imfashanyo ya misile z'ubwoko buraswa mu ntera iringaniye bw'izi misile zizwi nka ATACMS (Army Tactical Missile Systems).
Ariko Amerika yari yakomeje kwigononwa guha Ukraine intwaro izo ari zo zose zifite imbaraga nyinshi kurushaho, ku ruhande rumwe kubera impungenge ko byari guhungabanya uburyo bw'igisirikare cy'Amerika bwo guhora cyiteguye urugamba no kurutsinda.
Ariko bivugwa ko Biden yatanze uruhushya mu ibanga muri Gashyantare rwo koherereza Ukraine izo misile ziraswa mu ntera ndende zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera igera kuri kilometero 300.
Umuvugizi wungirije wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika Vedant Patel yagize ati: "Nshobora kwemeza ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zahaye Ukraine misile za ATACMS zirasa mu ntera ndende ku ruhushya rutaziguye rwatanzwe na perezida."
Ntibiramenyekana ingano y'izo ntwaro zamaze kohererezwa muri Ukraine, ariko Jake Sullivan, umujyanama w'Amerika ku mutekano w'igihugu, yavuze ko Amerika iteganya koherereza Ukraine izindi ntwaro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show