Nyagatare:Abarinzi b'ibitera batumye amahoro agaruka mu baturage
Abaturage bo mu mujyi wa Nyagatare no mu nkengerezo zaho barishimirako hashizweho abarinzi bo kurinda inyamaswa zitwa Ibitera zari zimaze igihe zibamereye nabi.
Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mirama ya Kabiri akaba n'umucuruzi w'imineke n'amandazi witwa Kamuriza Juliene yavuzeko byajyaga bimutera igihombo igihe atabibonye ngo akinge kuko iyo yabibonaga yahitaga akinga ngo bitarya imineke n'amandazi yabaga ari gucuruza.
Ati"ntabwo bikiza hashizweho abo kubirinda mbere byandiraga imineke n'amandazi igihe ntabaga nabibonye ngo mpite nkinga ,gusa ubu ntabwo biheruka."
Undi witwa Nsabimana Jean Felix yavuzeko ubu hari ahantu bitaga mu rw'ibitera kuberako byakundaga kuhaba cyane ariko ubu bakaba bameze neza bitahaheruka,avugako usibye kuba byaratezaga abacuruzi igihombo ngo byashoboraga no kurya ibiryo biri ku ziko.
Ati" ibitera byoneraga abantu ku buryo nk'umuntu wabaga yasize imyaka mu gipangu yasangaga byayijyanye cyangwa waba wasize ibiryo ku iziko ugasanga byabijyanye ariko ubu twaruhutse ntabwo biheruka."
Gasana Stephen Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare yavuzeko ku bufatanye na RDB bashizeho abarinzi bo gutuma ibyo Bitera bitinjira mu baturage mu gihe hagishakishwa igisubizo cyirambye.
Ati"twashizeho abantu bo kurinda ibyo bitera ngo bitinjira mu baturage,ndetse niyo umuturage abibonye abo bantu badahari ashobora kubahamagara kuri telefone ndetse bafite n'impuzankano wamubona ukamubwira.
Uretse kuba ibi bitera bigaragara muri Parika y'Akagera biboneka no mu ishyamba rireshya na hagitari 400 rikikije umugezi w'umuvumba muri ako Karere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show