English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyagatare:Abarinzi b'ibitera batumye amahoro agaruka mu baturage

Abaturage bo mu mujyi wa Nyagatare no mu nkengerezo zaho barishimirako hashizweho abarinzi bo kurinda inyamaswa zitwa Ibitera zari zimaze igihe zibamereye nabi.

Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mirama ya Kabiri akaba n'umucuruzi w'imineke n'amandazi witwa Kamuriza Juliene yavuzeko byajyaga bimutera igihombo igihe atabibonye  ngo akinge  kuko iyo yabibonaga yahitaga akinga ngo bitarya imineke n'amandazi yabaga ari gucuruza.

Ati"ntabwo bikiza hashizweho abo kubirinda mbere byandiraga imineke n'amandazi igihe ntabaga nabibonye ngo mpite nkinga ,gusa ubu ntabwo biheruka."

Undi witwa Nsabimana Jean Felix yavuzeko ubu hari ahantu bitaga mu rw'ibitera kuberako byakundaga kuhaba cyane ariko ubu bakaba bameze neza bitahaheruka,avugako usibye kuba byaratezaga abacuruzi igihombo  ngo byashoboraga no kurya ibiryo biri ku ziko.

Ati" ibitera byoneraga abantu ku buryo nk'umuntu wabaga yasize imyaka mu gipangu yasangaga byayijyanye cyangwa waba wasize ibiryo ku iziko ugasanga byabijyanye ariko ubu twaruhutse ntabwo biheruka."

Gasana Stephen Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare yavuzeko ku bufatanye na RDB bashizeho abarinzi bo gutuma ibyo Bitera bitinjira mu baturage mu gihe hagishakishwa igisubizo cyirambye.

Ati"twashizeho abantu bo kurinda ibyo bitera ngo bitinjira mu baturage,ndetse niyo umuturage abibonye abo bantu badahari ashobora kubahamagara kuri telefone ndetse bafite n'impuzankano wamubona ukamubwira.

Uretse kuba ibi bitera bigaragara muri Parika y'Akagera biboneka no mu ishyamba rireshya na hagitari 400 rikikije umugezi w'umuvumba muri ako Karere.



Izindi nkuru wasoma

Muhanga:Abakekwaho kwiba no gukomeretsa abaturage batawe muri yombi

Amerika yaburiye abaturage bayo bakorera ingendo muri Isreal kubera igitero cya Iran

DRC:AFC yahamariye abaturage kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi

Ubutegetsi bw'u Burundi burashinjwa guha abaturage imipanga yo kwikiza umwanzi

Kiriziya Gatorika irashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kwicisha abaturage inzara



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-27 16:48:04 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyagatareAbarinzi-bibitera-batumye-amahoro-agaruka-mu-baturage.php