Muhanga:Abakekwaho kwiba no gukomeretsa abaturage batawe muri yombi
Inzego z'umutekano ku bufatanye n'inzego zibanze zikorera mu Karere ka Muhanga zakoze umukwabo ugamije guta muri yombi amabandi yiba akoresheje imihoro mu mujyi wa Muhanga maze hafatwa itsinda ry'amabandi yakoraga ubwo bugizi bwa nabi.
Iryo tsinda ryafashwe rigizwe n'abasore n'abakobwa bakoreshaga imihoro mu kwambura abaturage bo mu mujyi wa Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye Jean Claude Nshimiyimana yavuzeko muri uwo mukwabo umaze gukorwa abagera kuri 20 bamaze gufatwa riko ibikorwa byo gushaka abandi bafatanya biracyakomeje.
Ati"gahunda yo gufata abandi iracyakomeje kuko dukurikije urutonde rw'abakekwaho kwambura no gukomeretsa abaturage bose ntabwo barafatwa."
Gitifu Jean Claude yavuzeko batangiye ibikorwa byo kubahiga guhera tariki ya 19 Mata buri joro bakagira abo bafata.
Akomeza avugako kugirango bategure icyo gikorwa byaturutse ku makuru yagiye atangwa n'abaturage bavuga aho babategera maze batangira kujya bahashira irondo maze babasha kubafata.
Jean Claude yanavuzeko mu bafashwe harimo abari baherutse gutobora inzu y'umucuruzi batwara ibirimo byose ubu bakaba bagiye kugezwa imbere y'ubutabera.
Gitifu Jean Claude ashimira abaturage batanze amakuru kandi agasaba abaturage bose kuba maso kugirango bajye batangira amakuru ku gihe.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamabuye buvugako abafashwe bose bari mu cyigero cy'imyaka hagati ya 20-30 y'amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuzeko abo bagiye bafata bose babasanganye ibikoresho bajyaga bifashisha mu kwambura abantu.
Umurenge wa Nyamabuye ukunze kugaragaramo ibikorwa by'ubwambuzi ndetse no gukomeretsa kuko nko mu minsi ishize abagizi ba nabi bitwaje imihoro binjiye mu rugo rw'umuturage batema umugabo n'umugore mu buryo bukabije batwara ibikoresho byo mu nzu n'ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show