English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Kiriziya Gatorika  irashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kwicisha abaturage inzara

Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwongeye kwikomwa n'idini Gatorika yo muri icyo gihugu,rivugako ubutegetsi bwa  Tshisekedi ari balinga kuko amafaranga yo muri icyo gihugu yose ashirwa muri Politike ariko abaturage batuye muri icyo gihugu bo bagakomeza kubaho nabi.

Ibi byagarutsweho n'umuyobozi wa Kiriziya Gatorika Karidinali Frodolin Ambogo yavuzeko biteye agahinda kubona Repubulika  Iharanira Demukasi ya Congo ishobora kuba nyirabayazana  w'intamabra ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

Ambogo yavuze ati" mfite ubwoba ko Guverinoma nshya izaba nk'iyabanje aho amafaranga atagira ingano akoreshwa mu kuzamura urwego rwa Politike mu gihe amafaranga make ariyo akoreshwa mu kwita ku baturage babarirwa muri za miriyoni z'Abanyekongo.

yavuzeko ingengo y'imari ingana na 70% ikoreshwa mu kuzamura urwego rwa politike mu gihe 30% gusa ariyo ikoreshwa mu kwita ku baturage.

Uyu mu Karidinari yari aherutse gutangazako Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo idafite abasirikare bazima bo kwita kubaturage ko ahubwo ari abasirikare ba  balinga gusa badafite icyo bashoboye.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC Patrick Muyaya yatangajeko Kiridinali  Ambogo yaba ari gukoresha imvugo zidakwiye zitiza umurindi abashaka gufata ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Imiryango itabara imbabare irahamagarirwa gutabara abaturage bakomeje kwicwa n'inzara

Iby'uruganda rwa Apple na Felix Tshisekedi bikomeje kuba bibi

Tshisekedi ati"Karidinali Ambongo agomba gufatira urugero ku munyakamuru Bujakera"

Umunyabyaha Paul Kagame ndashaka guhura nawe nka mutuka - Perezida Felix Tshisekedi

Kigali:Imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru yishe abantu babiri inasenya amazu y'abaturage



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-04 13:53:12 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kiriziya-Gatorika--irashinja-ubutegetsi-bwa-Tshisekedi-kwicisha-abaturage-inzara.php