DRC:Kiriziya Gatorika irashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kwicisha abaturage inzara
Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwongeye kwikomwa n'idini Gatorika yo muri icyo gihugu,rivugako ubutegetsi bwa Tshisekedi ari balinga kuko amafaranga yo muri icyo gihugu yose ashirwa muri Politike ariko abaturage batuye muri icyo gihugu bo bagakomeza kubaho nabi.
Ibi byagarutsweho n'umuyobozi wa Kiriziya Gatorika Karidinali Frodolin Ambogo yavuzeko biteye agahinda kubona Repubulika Iharanira Demukasi ya Congo ishobora kuba nyirabayazana w'intamabra ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.
Ambogo yavuze ati" mfite ubwoba ko Guverinoma nshya izaba nk'iyabanje aho amafaranga atagira ingano akoreshwa mu kuzamura urwego rwa Politike mu gihe amafaranga make ariyo akoreshwa mu kwita ku baturage babarirwa muri za miriyoni z'Abanyekongo.
yavuzeko ingengo y'imari ingana na 70% ikoreshwa mu kuzamura urwego rwa politike mu gihe 30% gusa ariyo ikoreshwa mu kwita ku baturage.
Uyu mu Karidinari yari aherutse gutangazako Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo idafite abasirikare bazima bo kwita kubaturage ko ahubwo ari abasirikare ba balinga gusa badafite icyo bashoboye.
Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC Patrick Muyaya yatangajeko Kiridinali Ambogo yaba ari gukoresha imvugo zidakwiye zitiza umurindi abashaka gufata ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show