Ubutegetsi bw'u Burundi burashinjwa guha abaturage imipanga yo kwikiza umwanzi
Umunyamakuru utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa CNDD FDD ,Bob Rugurika yatangaje k'urukuta rwe rwa x ko mu gihugu cy'u Burundi imbonerakure zirimo guhabwa imipanga yitwa sina makosa bayihabwa n'ishyaka rya CNDD FDD riri k'ubutegetsi.
Bob Rugurika usanzwe ayobora Radio RPA ikorera m'ubuhungiro yatangaje kuri x ko ,kuwa 04 Mata 2024 ikwirakwizwa ry'imipanga ryakozwe muri komine ya Mutimbuzi akaba yanabigarutseho mu makuru yiyo Radio ya nimugoroba.
Uyu munyamakuru yanditse ko iyo mihoro yatanzwe mu rwego rwo guha umutekano abaturage kugira ngo ibafashe kwirinda umwanzi mu bice bitandukanye by'igihugu akemeza ko itangwa ryiyo mipanga yiswe sina kosa bikorwa mu ntego y'umunyamabanga mukuru wa Burundi.
Uyu munyamakuru atangaje ibi mu gihe mu Burundi hari icyuka kibi cya politike hagati y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa CNDD FDD bibumbiye mu ishyaka rya CNL igice cya Agathon Rwasa uherutse guhirikwa k'ubuyobozi bwiri shyaka akaba anashijwa n'ubutegetsi gukorana n'imitwe yitwaje intwaro.
Yanditswe na Habumugisha Vincent.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show