English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:AFC yahamariye abaturage kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi

Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ryasohoye itangazo risaba abaturage ba Goma gufatanya naryo mu kwamagana ingabo za Tshisekedi zikomeje kwica Abasivile mu mujyi wa Goma hakoreshejwe amasasu.

Iri tangazo ryashizweho umukono n'umuyobozi wa Alliance Fleuve Congo (AFC) Bwana Lawrence Kanyuka rikavugako ubwicanyi buri gukorerwa abasivile ku manywa na n'ijoro.

Iryo tangazo rikomeza rivugako ubwo bwicanyi bukorwa n'ihuriro ry'ingabo za Leta FARDC, Wazalendo FDLR,ingabo z'u Burundi,abacanshuro ndetse na SADC.

AFC yaboneyeho gusaba abaturage bose batuye umujyi wa Goma  guhagurukira rimwe maze bakarwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bukomeje kwica abaturage batuye muri uwo mujyi ndetse n'ahandi hatandukanye mu gihugu.

Mu byumweru bibiri gusa mu mujyi wa Goma hamaze gupfa abaturage bagera ku 10 bikaba bivugwako bicwa n'insoresore z'Aba-Wazalendo nubwo ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa buvugako ubwo bwicanyi bukorwa n'abantu batazwi bitwaza intwaro.



Izindi nkuru wasoma

Uwahoze ari Perezida wa Gabom ari gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

DRC:Imiryango itabara imbabare irahamagarirwa gutabara abaturage bakomeje kwicwa n'inzara

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Dore umusaruro wavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Bassirou wa Senegal

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Senegal



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-11 15:29:35 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCAFC-yahamariye-abaturage-kurwanya-ubutegetsi-bwa-Perezida-Felix-Tshisekedi.php