English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali:Yahisemo kwiyahura  nyuma yo kuribwa akayabo k'amafaranga muri Betting

Ku wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024 umusore w'imyaka 32 y'amavuko yiyahuye isimbutse mu igorofa rya Promise House riherereye mu Murenge wa Kimirinko mu Karere ka Gasabo  nyuma yuko ahiriye muri Batting (imikino y'amahirwe).

Amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyabaga avugako uyu mugabo yaba yarashoye akayabo ka miriyoni 5 Frw agashya,ariko aya mafaranga ashidikanwaho kuko hari abavugako yashoye miriyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda ariko arashya.

Ababonye ibi biba babwiye TV1 ko uyu mugabo yavuye mu nyubako ikinirwamo iyo mikino agenda yegeza ku nyubako ya Promise House ari naho yahise asimbukira avuye mu igorofa rya kane maze ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru yamenyekanye nuko uyu musore yitwa Ramadhan Ndayisenga akaba avuka mu Karere ka Rwamagana, abaturanye n'umuryango we bavuzeko uyu musore n'ubundi yarasanzwe akoresha ibiyobyabwenge birimo n'urumogi , ndetse imyitwarire ye ikaba yari mibi.

Uyu musore mu munsi yashize nibwo yari amaze kuva muri kasho kuko yari afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro akaba yarafunzwe kubera gushaka kwica ababyeyi be  abatwikiye mu inzu nkuko byavuzwe n'abaturanyi b'umuryango we.

Umuhango wo kumushyingura uteganijwe ku wa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2024. 

 



Izindi nkuru wasoma

Gasabo:Pasiteri ari gushakishwa nyuma yo kugurisha urusengero agahita ahunga

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

Ese umwimukira wagiye mu Bwongereza avuye muri DRC ashobora kuzanwa mu Rwanda?

Rubavu: Nyirabudumari na muganga Vumbura wateraga abana inshinje z'amazi muri Jenoside bagarutsweho

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-28 13:28:20 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KigaliYahisemo-kwiyahura--nyuma-yo-kuribwa-akayabo-kamafaranga-muri-Betting.php