English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gasabo:Pasiteri ari gushakishwa nyuma yo kugurisha urusengero agahita ahunga

Abayoboke b'iterorero Iriba ry'Ubugingo baribaza ibiri kubabaho nyuma yuko Pasiteri wabo abaciye mu rihumye bakisanga urusengero rwabo rwaramaze kugurishwa.

Urwo rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Ruraza mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali .

Abo bayoboke bavugako bitanze amafaranga yo kubaka urwo rusengero mu 2014 ariko muri Mata uyu mwaka bakaba baratunguwe no kumva ko Pasiteri wabo Mukarunanira Jean d'Arc yarugurishije miliyoni 20 Frw.

Bamwe muri abo bayoboke baganiriye na TV1 bavugako ibyo byakozwe mu bwiru batabigizemo uruhare na ruto.

Bati" ikibazo nuko yagiye kugurisha urusengero akabikora rwihishwa itorero ritabizi." 

Bakomeza bavugako ibyo bimaze kuba Pasiteri wabo yahise aburirwa irengero  ndetse agakuraho na telefoni ngendanwa.

Abo bayoboke basanga imvune bagize zidakwiye gupfa ubusa ahubwo bagasabako Pasiteri wabo yakurikiranwa akagezwa imbere y'ubutabera

Bati" turifuza ubutabera ngo batugarurire ibyacu kuko twe nti twagurishije umujura yaraje aratwiba aragenda."

Abo bayoboke bakomeza bavugako ibintu bikwiye gusubirwamo kuko abantu basigaye bitwikira ijambo ry'Imana ariko intego ari ubujura.

Nubwo bimeze bityo hari bamwe mu Bayoboke b'iryo torero basinye ku mpapuro zo kugurisha urwo rusengero,abo ni Maniragaba Elie na Karangwa Fabien bavugako Pasiteri wabo yababwiragako ibyo biri gukorwa mu rwego rwo kwimura urusengero ndetse ko n'ikibanza cyamaze kuboneka.

Ikibanza uru rusengero rwari rwubatswemo cyanditswe mu mazina y'uwo wari warabagurishije icyo kibanza kandi iryo torero rikaba ntaho rihuriye n'ubwo butaka kuko butanditse kuri iryo torero bikaba bigoye gukurikirana uwaba yagurishije ubwo butaka kuko ibyangombwa byose byanditswe ku muntu wabubagurishije.

 



Izindi nkuru wasoma

Afurika y'Epfo:Umugabo yatabawe nyuma y'iminsi itanu agwiriwe n'igorofa

U Budage bwahamagaje ambasaderi wabwo i Moscou nyuma y'igitero gikaze cy'ikoranabuhanga

DRC:Pasiteri amerewe nabi nyuma yo gushyingirwa umwana bivugwako afite imyaka 15

Bisi ya PSG yasize Kylian Mbappe ku kibuga nyuma yo gutsindwa na Dortmund

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-28 09:48:18 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GasaboPasiteri-ari-gushakishwa-nyuma-yo-kugurisha-urusengero-agahita-ahunga.php