English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gushaka impamya bumenyi ya Kaminuza yo kujya kwiga ya muri Canada bigiye koroha 

Ku wa kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024,Ambasaderi wa Canada mu Rwanda,Amba Julie Crowley yabwiye itangazamakuru ko igihugu ahagarariye kigiye gushyiraho uburyo bwo korohereza abashaka impamyabumenyi mu byiciro byisumbuye bya Kaminuza bashaka kujya kwiga muri Canada.

Ibi byatangajwe nyuma yuko Perezida w'u Rwanda Paul kagame  yari amaze kwakira Ab'Ambasaderi bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda,barimo Jenet Mwawasi Oben wa Kenya,Nermine Muhamed Essan Edlin Elshafie El zawahry wa Misiri na Julie Crowley wa Canada, abo bose bazaba bafite ikicaro i Kigali.

Crowley yavuzeko Kaminuza zo muri Canada zigiye gufatanya na kaminuza zo mu Rwanda  mu rwego rwo giteza imbere uburezi ndetse hanashirwaho uburyo bwo korohereza abashaka impamyabumenyi mi byiciro bitandukanye bya kaminuza.

yakomeje ati"ikindi kandi dufite n'ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda aho bimwe biri mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ibindi biri mu rwego rwo guteza imbere ingufu zisubira hamwe n'ibibarizwa mu burezi.

Janet Mwawasi Oben wa Kenya nawe yatangajeko Kenya iteganya gutsura ubuhahirane n'u Rwanda.

Ati"Kenya irarushaho gutsura ubuhahirane n'u Rwanda nka kimwe mu bihugu bisanzwe bifitanye ubwo bufatanye mu byerekeranye n'ibiribwa n'ibinyobwa, ibikoresho byo kwa muganga ndetse n'ubwubatsi, aho ku ruhande rw'u Rwanda boherezayo icyayi,ikawa ndetse n'umusaruro w'imboga n'imbuto ari naho ngaragazako igipimo cy'ubuhahirane cyazamutse ku rugero rwiza."

Nermine Muhamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri we yavuze ati"hari ubushake ku ruhande rwa Misiri  n'ibindi byo gutsura umubano hagati yacu n'u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye zirimo Ubukungu,Ubuzima umutekano, ndetse no mu gisirikare.

U Rwanda rukomeje gushimangira umubano mwiza hagati y'ibihugu bitandukanye  mu rwego rwo gukora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

Ese umwimukira wagiye mu Bwongereza avuye muri DRC ashobora kuzanwa mu Rwanda?

Rubavu: Nyirabudumari na muganga Vumbura wateraga abana inshinje z'amazi muri Jenoside bagarutsweho

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana

Muhanga:Abakekwaho kwiba no gukomeretsa abaturage batawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-27 14:53:43 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gushaka-impamya-bumenyi-ya-Kaminuza-yo-kujya-kwiga-ya-muri-Canada-bigiye-koroha-.php