Goma:Abasirikare babiri batangiye kuburanishwa n’urukiko rukuru rwa gisirikare
Ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe, i Goma muri Kivu ya Ruguru, urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangije urubanza ruregwamo abasirikare babiri babarizwa mu karere ka 34 ka gisirikare bakaba bakurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe guhemba abasirikare ndetse bakaba bakurikiranweho gutanga ruswa muri komisiyo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari(IGF).
Abasirikare babiri bagaragara muri uru rubanza ni Jerry Ngoy Katengo ushinzwe iby’imishahara ndetse na Lt Col Gabriel Kasongo ushinzwe imishahara y’abageze mu zabukuru.
Mu gihe cy’iburanisha urukiko rukuru rwa gisirikare rwibanze ku kintu cyagiye cyigaragara mu madosiye no mu nyandiko z’umukozi ushinzwe imishahara mu karere ka 34 ka gisirikare,icyo cyintu cyiswe ‘‘AUTRES REGIONS’’.
Urukiko ndetse n’ubushinjacyaha bwashakaga kumenya ishingiro cy’iki gice cyiboneka mu nyandiko zabaregwa kandi bitajya bigaragara mu tundi turere.
Yiregura Jerry Ngoy Katengo yavuzeko icyo gice yasanze gikoreshwa mu gace ka 34 ka gisirikare, kandi avuga ko iki gice giteye inkeke kuko kibarizwamo abasirikare boherejwe hanze y’akarere ka 34.
Urukiko rwagaragajeko mu iperereza ryakozwe basanze hari icyintu cyidasanzwe cyagaragaye mu mishahara y’abakozi aho imikono yabagenerwa bikorwa hari aho ijya gusa, bivuzeko bishoboka ko yaba yarasinweho n’umuntu umwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show