English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwarimu ukekwaho kurya ibiraha by'abana akanabasambanya yatangiye kuburanishwa

Urukiko rw'ibanze rwa Ruhango rwaburanishije Ntivuguruzwa Thomas umwarimu wigisha muri Nyanza TSS ukekwaho gusambanya abana babiri b'abakobwa ndetse akarengaho akabarira amasambusa.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mwarimu Thomas yariho agenda ahura n'abana babiri b'abakobwa umwe w'imyaka 15 undi w'imyaka 17 bafite amasambusa (ibiraha).

Maze abwira abo bana ko akeneye izo sambusa maze abajyana mu macumbi y'abarimu.

Umushinjacyaha mukuru yavuze ati" yababwiyeko akeneye ibiraha  ariko ko yiyubashye atabirira mu muhanda niko kubajyana ku macumbi y'abarimu.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvugako ubwo mwarimu Thomas yari agejeje abo bana mu nzu yahise ahisha urufunguzo maze atangira kurya ya masambusa arangije abima amafaranga yabo 1200 Frw kuko ariyo bari bumvikanye.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuzeko nyuma yaho bumaze kwira yaberetse aho baryama kuko yari yabakingiranye.

Ati" yanze ko bataha kuko yari yabakingiranye maze abereka aho baryama kuko bari babuze aho banyura nabo nta yandi mahitamo bari bafite"

Ubushinjacyaha bukomeza buvugako Thomas yahise aryama hagati yabo bana maze arabasambanya  aho yavaga kuri umwe akajya ku w'undi.

Ubushinjacyaha bushinja Thomas kuba yarafungiranye abantu ahantu hatemewe  Buti"Bukeye yabasize mu nzu arabakingirana aragenda."

Ubushinjacyaha bwasabyeko Thomas akomeza gufungwa  mu gihe bagitereje ibyemezo bya Muganga kuko bizaza iperereza rigakomeza.

Gusa mwarimu Thomas we ahakana ibyo aregwa avugako yemerako abana baraye iwe ariko akaba yaravuye mu Butansinda kuko urufunguzo yari yarusigiye umuzamu ngo akore amasuku mu nzu ye aje asanga abana bari mu nzu bari kumwe n'uwo muzamu.

Ati" Bwari bwije imvura ihita igwa ari nyinshi maze abana mbereka  aho baryama mu cyumba cyabo najye njya kuryama mu cyumba cyanjye.

Thomas akomeza avugako bukeye yasize urufunguzo akarusigira umuzamu akamubwirako agomba gufasha abana bagataha.

Yagize ati" Mu Kinyarwanda ntawuzindura umushitsi amubwira ngo atahe ahubwo ngarutse mu rugo ku mugoroba natunguwe no gusanga inzego mu rugo niko kumfata bajya kumfunga."

Urukiko rwabajije Thomas niba yarabajije abo bana uko bahageze Thomas ati" nahageze nihembukiye siniriwe mbabaza  byinshi."

Abajijwe impamvu nta buyobozi yigeze amenyesha avugako bwari bwije kandi nta nimero z'abayobozi afite.

Me Mpayimana Jean Paul wunganira mwarimu Thomas yavuzeko bibabaje kumva ubushinjacyaha hari amagambo buri kuvugira mu ruhame bo batatinyuka kuvuga.

Mpayimana Jean Paul  yavuzeko umuzamu yabajijwe  akavugako abo bana atari mwarimu Thomas wabazanye kandi avugako kubera imvura yari iri kugwa atari kubona uko abohereza kuko byari bishoboka ko bicwa maze akabizira.

Me Mpayimana Jean Paul  yasoje asabako umukiriya we yarekurwa kuko atanatoroka kandi afite akazi kazwi kandi no mu busanzwe ari inyangamugayo akaba yakurikiranwa adafunzwe.

Ntivuguruzwa Thomas yigisha mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ari ETO Gitarama riri mu Kagali ka Butansinda mu murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza akaba afite imyaka 49.

 



Izindi nkuru wasoma

Yahamijwe icyaha cyo kuryamana n'umugore wa mugenzi we ahita yirukanwa burundu mu gisirikare

Karongi:Ukekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi yatawe muri yombi

Umwarimu ukekwaho kurya ibiraha by'abana akanabasambanya yatangiye kuburanishwa

Umwana w'imyaka 15 ukekwaho gusambya mugenzi we Yarekuwe by'agateganyo

Umunyeshuri agiye kugezwa mu rukiko arashinjwa kubeshyera umwarimu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-26 07:49:34 CAT
Yasuwe: 198


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwarimu-ukekwaho-kurya-ibiraha-byabana-akanabasambanya-yatangiye-kuburanishwa.php