English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RDC/Goma:Urukiko rwa gisirikare rwaciye urubanza rwa mbere rutanga igihano cy'urupfu

Urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y'Amajyaruguru rwemeje kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Mata ko uwaketsweho ubwicanyi bw’abasivili 3 ku wa kabiri ushize mu karere ka Majengo mu mujyi wa Goma ahanishwa igihano cy'urupfu.

Iki gihano cy'urupfu kikaba cyakatiwe Djodjo Endondo Engulu,Ngwasi Balume na Kakule Mutwangirwa.

Perezida w'inteko yaburanishije urwo rubanza akaba na perezida w'urukiko rwa gisirikare rwa Goma Byamungu Munanira yagize  ati: "Kubera iyo mpamvu, twabakatiye igihano cy'urupfu kubera ubwicanyi bakoze ku bantu batatu bwakorewe mu karere ka Majengo ndetse ko agomba kuriha  n'indishyi  mbonezamubano  afatanyije na Ngwasi Balume na Kakule Mutwangirwa baciwe amadorari ibihumbi mirongo itanu yishyurwa mu mafranga ya congo".

Uru rero ni rwo rubanza rwa mbere muri kariya karere kuva hasubizwaho  igihano cy'urupfu muri DRC.

Abahagariye amashyirahamwe yigenga aharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ko uru.rubanza nta butabera buboneye aba baburanishijwe bahawe kuko batahawe n'uburenganzira bwo kubona abunganizi.

Habumugisha vincent.



Izindi nkuru wasoma

Umunyakenya wari warakatiwe igihano cy'urupfu yarokotse habura gato

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Yahamijwe icyaha cyo kuryamana n'umugore wa mugenzi we ahita yirukanwa burundu mu gisirikare

Ese ahari abimukira bazazanwa mu Rwanda n'igihano bazaba bahawe-Yolande Makolo yabisobanuye

Umugore wacibwaga intege agiye kuyobora igisirikare cya Kenya cyirwanira mu Kirere



Author: Paul Adamson, Webmaster & International Correspondent Published: 2024-04-14 15:10:10 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RDCGomaurukiko-rwa-gisisikare-rwaciye-urubanza-rwa-mbere-rutanga-igihano-cyurupfu.php