English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

William Ruto wa Kenya na Obama ufite inkomoko muri icyo gihugu bagiranye ibihe byiza

Perezida wa Kenya William Ruto umaze iminsi agirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonanye n'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse unafite inkomoko muri Kenya ariwe Barack Obama.

William Ruto na Barack Obama bagiranye ibiganiro byibanze ku kibazo cy'umutekano ukomeje kuba mubi mu bice bimwe bya Afurika

Aba bombi kandi banagiranye ibiganiro bijyanye n'iterambere rya Demukarasi ,amahoro n'umutekano muri Afurika muri rusange.

Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko Ruto yavuze ko ibiganiro yagiranye na Obama bitanga umusaruro.

Ati"Twarebeye hamwe amahirwe ari muri Afurika by'umwihariko ku bakiri bato mu bijyanye n'ikoranabuhanga, guhanga udushya, amashuri makuru ndetse n'ibijyanye na tekinike."

Ibi  biganiro biri kuba mu gihe mu bice bitandukanye bya Afurika hari kuba intambara ndetse n'umwaka mubi hagati y'ibihugu bitandunye ibyo bikajyana n'ihirikwa ry'ubutegetsi.

Nyuma y'ibiganiro Ruto yagiranye na Obama yakiriwe ku meza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden nawe bagiranye ikiganiro ku wa kane tariki ya 23 Gicurasi 2024.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-24 06:29:33 CAT
Yasuwe: 258


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/William-Ruto-wa-Kenya-na-Obama-ufite-inkomoko-muri-icyo-gihugu-bagiranye-ibihe-byiza.php