English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urukiko rwarekuye Chris Brown nyuma yogutanga amafaranga atagira ingano

Chris Brown yarekuwe n’Ubwongereza nyuma yo gutanga Ingwate ya Miliyari zirenga 8 Frw

Umuririmbyi w’icyamamare muri Amerika, Chris Brown, yarekuwe n’urukiko rwa Londres, nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni $6.7 (Miliyari 8 Frw), mu gihe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umu producer, Abe Diaw, mu ijoro ryo muri Gashyantare 2023, mu kabari ka Tape gaherereye mu gace ka Mayfair i Londres.

Chris Brown, w’imyaka 36, aregwa gukubita no gukomeretsa Abe Diaw akoresheje icupa rya tequila, nyuma akamukubita ibipfunsi byinshi n'imigeri ndetse no kumukandagira, nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe na camera z’umutekano . Uretse Brown, n’inshuti ye Omololu Akinlolu, uzwi nka "Hoody Baby", na we aregwa muri iki kirego.

Urukiko rwa Southwark Crown Court rwemeye ko Brown atanga ingwate ya miliyoni $6.7, rukamurekura, bityo bikamwemerera gukomeza gahunda ye y’ibitaramo byo ku isi, bizatangira ku wa 8 Kamena i Amsterdam . Brown yari yafungiye mu mujyi wa Salford, hafi ya Manchester, aho yari yatawe muri yombi mu cyumweru gishize.

Brown na mugenzi we Akinlolu bateganyijwe kugaruka mu rukiko ku wa 20 Kamena 2025. Nta n’umwe muri bo uragira icyo avuga yaba  kwemera cyangwa guhakana ibyaha aregwa.

Chris Brown, watangiye umuziki mu 2005, azwi cyane mu ndirimbo nka "Run It", "Kiss Kiss", na "Without You" . Yatwaye ibihembo bibiri bya Grammy mu cyiciro cya Best R&B Album, harimo n’icyo yahawe muri uyu mwaka wa 2025 kubera album ye "11:11 (Deluxe)".

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-22 09:59:33 CAT
Yasuwe: 99


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urukiko-rwarekuye-Chris-Brown-nyuma-yogutanga-amafaranga-atagira-ingano.php