English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yafashwe nyuma y’imyaka 8 akora nka Ambasaderi w’Ibihugu Bitabaho

Umugabo w’imyaka 47 wo mu Buhinde yafashwe na polisi yo mu gace ka Ghaziabad ashinjwa kwiyitirira kuba ambasaderi w’ibihugu bitabaho nk’"Seborga," "Westarctica," na "Poulbia Lodonia".

Kuva mu 2017, yashutse abantu ababwira ko ari ambasaderi w’ibi bihugu mu Buhinde, abizeza akazi cyangwa visa z’amahanga, bityo abatari bake bakamuha amafaranga. Uyu mugabo yakoreraga muri villa ifite ibendera ry’igihugu, imodoka zihenze zifite plaque z’abadipolomate, ndetse afite amafoto acurano agaragaza nk’aho yahuye n’abayobozi b’ibihugu bikomeye.

Polisi yamusanganye amafaranga abarirwa muri miliyoni 4.5 z’amarupiya (agera ku $52,000), pasiporo mpimbano, kashe za guverinoma n’ibindi bimenyetso by’uburiganya. Agace ka Westarctica kavuze ko kamuhaye izina ry’icyubahiro nka “Honorary Consul” muri 2016, ariko ntikamuhaye ububasha bwo kuba ambasaderi.

Uyu mugabo kandi akekwaho gukora iyezandonke y’amafaranga anyuze mu makompanyi afite mu bindi bihugu. Ubu arafunzwe, ariko we ubwe ntaragira icyo atangaza ku byaha aregwa.



Izindi nkuru wasoma

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo agiye gushyingurwa

Manzi Thierry yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru

Yafashwe nyuma y’imyaka 8 akora nka Ambasaderi w’Ibihugu Bitabaho

Rubavu: Imiryango 120 yahawe ubwiherero bugezweho n’ubukarabiro nyuma y’ingaruka z’ibiza



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-25 12:21:44 CAT
Yasuwe: 176


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yafashwe-nyuma-yimyaka-8-akora-nka-Ambasaderi-wIbihugu-Bitabaho.php