Uri mu byago bikomeye niba ukirara hafi ya telefoni
Mu bihe bya none, telefoni zigendanwa zabaye inshuti ya hafi ku bantu benshi, kugeza ubwo bamwe bazirarana munsi y’umusego cyangwa ku ruhande rw’igitanda. N’ubwo bamwe babifata nk’ibisanzwe, ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko kurara hafi ya telefoni bishobora kugira ingaruka ku buzima, cyane cyane ku buryo umuntu asinzira no ku buzima bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Buholandi no muri Noruveje ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 28 bwerekanye ko gukoresha telefoni mu buriri mbere yo gusinzira byongera ibyago byo kugira insomnia(kubura ibitotsi) ku kigero cya 59% ndetse bikagabanya igihe cy’ibitotsi ho iminota 24 mu ijoro. Ibi biterwa ahanini n’urumuri rwa telefoni ruzwi nka blue light, ruziba imikorere ya melatonin, umusemburo utuma umuntu asinzira.
Mu Buhinde, ubushakashatsi ku banyeshuri ba kaminuza y’ubuganga bwerekanye ko abantu barara bafite telefoni hafi y’umusego bamaraga igihe gito mu byiciro by’ibitotsi byimbitse (deep sleep), bigatuma bazinduka bananiwe kandi ubwonko butaruruhutse neza. Uretse gutuma umuntu abura ibitotsi bihagije, kurara hafi ya telefoni bishobora guteza: Umuhangayiko no kuba imbata ya telefoni (nomophobia), Kudasinzira neza kubera amajwi, urumuri cyangwa vibration.
Nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko imirasire ya telefoni (RF-EMF) idafite isano ikomeye n’ibibazo byo gusinzira ku kigero kinini, inzobere zisaba abantu kuyishyira kure byibura metero imwe kugeza kuri ebyiri, kuyizimya cyangwa kuyishyira muri Airplane Mode mbere yo kuryama.
Abashakashatsi basaba kandi kwirinda gukoresha telefoni iminota 30 kugeza kuri 60 mbere yo kuryama, no gukoresha isaha isanzwe aho gukoresha alarm ya telefoni. Ibi byongera amahirwe yo gusinzira neza no gukanguka wumva uruhutse.
Mu magambo make, telefoni ni igikoresho cy’ingirakamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi, ariko kurara tuyiyegereje bishobora kutugiraho ingaruka mu buzima bwacu ku rugero rwo hejuru cyane iyo bibaye umuco nakamenyero.
Author: Elysee Niyonsenga
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show