English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Teta Christa wabyaranye na Yago yamusezeye kuri telefoni

Teta Christa wabyaranye na Yago yamusezeye atari mu rugo amwoherereza ubutumwa amubwira ko agiye. Ibi byatangajwe na Yago mu kiganiro yacishije kuri shene ye aho yabwiye abamukurikira ko ibimaze iminsi bivugwa aribyo.

Yago uri gukorera itangazamakuru n’ubuhanzi i Kampala muri Uganda ku itariki 25 Kamena 2025 yashyize hanze ikiganiro avuga ko Teta Christa babyaranye yamaze kugenda akaba ari iwabo kandi atekanye. Yagize ati ”Yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko agiye. Sinari mu rugo kandi yatwaye n’umwana ameze neza”.

Yago yavuze ko ari umugabo uhangana n’ibibazo ariyo mpamvu yanavuze ibyamubayeho bitewe n’uko yakomeretse ku bijyanye n’amarangamutima. Icyakora yavuze ko icyubahiro amugomba kizagumaho nubwo batakari kumwe. Yago na Teta Christa bibarutse imfura yabo ku itariki 5 Gicurasi 2025 bamwise Yago Life.



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Ukuri ku mashusho yasakaye agaragaza umukobwa ari kuribwa n’ifi

Uri mu byago bikomeye niba ukirara hafi ya telefoni

Rusororo: Abagabo babiri bafatiwe kuri moto batwaye ibilo 31 by’urumogi

Abantu bafite abavandimwe ba hafi biyahuye nabo bafite ibyago byinshi byo kwiyahura



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-26 16:11:12 CAT
Yasuwe: 258


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Teta-Christa-wabyaranye-na-Yago-yamusezeye-kuri-telefoni.php