English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Undi munyamakuru wa Kiss FM yaseze, nyuma ya Andy Bumuntu.

Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasezeye wari umunyamakuru kuri  Radiyo ya Kiss FM yasezeye nyuma y’imyaka isaga itanu yari ahamaze ahakora nk’uwabigize umwuga.

Ibi abikoze kandi hari hashize ibyumweru  bike Andy Bumuntu nawe asezeye kuri iki gitangazamakuru  kiri mu bikunzwe mu Rwanda kubera ibiganiro bitandukanye  batambutsa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2024 Cyuzuzo Jeanne d’Arc  abinyujije kumbuga nkoranyambaga  ze yatangaje ko atazongera kugaragara mu biganiro  mwari mu mumenyereyemo kuri Radiyo ya Kiss FM isezera rye kuri Kiss FM.

At “Nyuma y’imyaka itanu n’igice y’ibihe byiza twagiranye  kuri Kiss FM,  ubu nahagaritse inshingano zanjye.”

Ubutumwa bwe bwakomezaga bugaragaza ibyiza yagiriye kuri Kiss FM  ndetse n’abantu beza batandukanye bakoranye muri rusange.

Yakomeje agira at’’Ndashimira buri wese wanyeretse urukundo mu gihe cyose nari maze hano. Imana ihe umugisha urugendo rwanjye rushya.”

Cyuzuzo Jeanne d’Arc wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na RADIOTV10, atangaza ko atavuye mu mwuga w’itangazamakuru ndetse ko azakomeza gukora ikiganiro Ishya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, ahuriramo na bagenzi be Michelle Iradukunda, Aissa Cyiza, na Mucyo Christelle.

Isezera rya Cyuzuzo Jeanne d’Arc na Andy Bumuntu, ryaje rikurikira izamurwa mu ntera ry’umunyamakuru bakoranaga Isheja Sandrine wagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’ItangazamakuruRBA.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 09:16:01 CAT
Yasuwe: 452


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Undi-munyamakuru-wa-Kiss-FM-yaseze-nyuma-ya-Andy-Bumuntu.php