RDC: Inyeshyamba za M23 zigaruriye Luke na Katobotobo nyuma y’iminsi 3 hasinywe amasezerano y’amahoro
Nyuma y’iminsi itatu gusa hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y'ihuriro AFC/M23 hamwe na Leta ya Kinshasa yo guhagarika imirwano, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2025, imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 ndetse n'abarwanyi ba Wazalendo, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano yemeza ko inyeshyamba za M23 zafashe imidugudu ya Luke na Katobotobo, biherereye mu gace ka Nyamaboko 1 . Abaturage bavuga ko bumvise amasasu n’urusaku rw’imbunda kuva saa kumi n’imwe z’igitondo, ibintu byateye ubwoba bwinshi mu duce dutandukanye two hafi aho.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wo muri Nyamaboko yagize ati:"Ni agahomamunwa kubona abasinye amasezerano y’amahoro bakomeza ibikorwa by’intambara. Ni ukwica amasezerano no gukomeretsa abaturage."
Abasesenguzi b’akarere bavuga ko ibi bitero ari ukunyuranya n’ibyemeranyijwe n’impande zose zashyize umukono ku masezerano y’amahoro, aho byari biteganyijwe ko imirwano ihagarara burundu kandi hakitabwa ku biganiro.
Kugeza ubu, haracyari urujijo ku buryo ibihugu byari byagize uruhare muri aya masezerano bizabyitwaramo, cyane cyane ku bijyanye no gukurikirana iyubahirizwa ry’ibyo byemejwe i Doha.
Mu gihe impande z’intambara zitarahagarika imirwano, abaturage bakomeje guhunga, Abasivile nibo bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’aya makimbirane, harimo ubwicanyi, ihohoterwa no gutakaza ibyabo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show