English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuriro watse hagati y’abahanzi babiri Pallaso na Alien Skin bo muri Uganda.

Abahanzi b’Abanya-Uganda Pallaso na Alien Skin, bakozanyijeho ubwo igikundi cya Alien Skin cyatezaga akavuyo aho Pallaso yari yakoreye igitaramo akahava atarangije kuririmba.

Byabaye ku wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, ubwo Pallaso yari ari kuririmba muri “The Empele Festival”. Uyu muhanzi yatunguwe n’igikundi cya Alien Skin cyateje akavuyo, ubwo yaririmbaga ndetse bituma ava muri iri serukiramuco atarangije kuririmba.

Ntabwo byarangiye muri icyo gitaramo, kuko amashusho yagiye hanze agaragaza Pallaso mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Mutarama 2025 we n’igikundi cye batera mu rugo rwa Alien Skin ruri muri Makindye bakangiza ibintu bitandukanye.

Mu bintu abasore ba Pallaso bangije harimo imodoka ndetse n’amadirishya y’inzu ya Alien Skin. Bivugwa ko Pallaso hari indirimbo ari gukora yo kwibasira Alien Skin.

Ibi bintu byabaye byaje byiyongera ku bindi bikorwa by’urugomo Alien Skin amaze iminsi ashinjwa.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga basabye Leta, kuba yagira icyo yakora ngo hatazagira ibindi bikorwa by’urugomo byongera kuba hagati y’aba bahanzi.

Alien Skin mu minsi yashize yarafunzwe azira ibikorwa by’urugomo, aza gufungurwa atanze ingwate.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-03 11:23:54 CAT
Yasuwe: 546


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuriro-watse-hagati-yabahanzi-babiri-Pallaso-na-Alien-Skin-bo-muri-Uganda.php